AMAFOTO: Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza

Perezida Paul Kagame yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo aho cyibasiwe n’ibiza byahitanye abarenga 70 bikanangiza ibikorwa remezo byinshi ndetse no mu gihe gikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19; avuga ko ibi bihe u Rwanda ruzabivamo gitwari rutsinze.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza, agaragarizwa ibirimo gukorwa mu gusana ibyangijwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yahaye icyizere abanyarwanda ko igihugu kizivana gitwari mu bibazo kirimo byatewe na COVID-19 ndetse n’ibiza.

Ati “Turi guhangana na COVID-19 ndetse n’iyangirika ryatewe n’imvura ikomeye hamwe n’imyuzure yatwaye ibiraro n’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu. N’ibirenze ibi, tuzabitsinda.”

Imvura ikomeye iheruka yangije ibikorwa remezo byinshi inatwara ubuzima bw’abantu, aho iyaguye mu ijoro rishyira ku wa 7 Gicurasi 2020 yahitanye abantu 72, benshi ni abo mu Turere twa Gakenke na Nyabihu hapfuye abarenga 40.

Muri aka Karere ka Nyabihu Perezida Kagame yasuye, imvura yangije ibikorwa remezo birimo umuhanda n’ibiraro, ku buryo byasize ihurizo ku buryo abaturage bagera ku bitaro bya Shyira, binabangamira uburyo abarwayi bahabwa serivisi.

Perezida Kagame yanasabye ko imigezi ikomeza kubungabungwa, imisozi igacibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo bigabanye uburyo amazi akomeje gutwara ubutaka.

 

Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Nyabihu aho ibiza byangije ibikorwa remezo bitandukanye

 

Umukuru w’Igihugu yitegereza uburyo imyuzure yangije ibiraro ndetse anasobanurirwa n’aho ibikorwa byo kubisana bigeze

 

Perezida Kagame yari yaherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase

 

Perezida Kagame yasabye ko imisozi icibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo agabanye uburyo amazi akomeje gutwara ubutaka

 

Perezida Kagame aganira n’abayobozi batandukanye kuri gahunda yo gusana ibi bikorwa

 

 

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase hamwe n’uw’ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete

 

 

 

 

Imirimo yo gusana ibi bikorwa remezo byangijwe n’imvura yamaze gutangira hirya no hino mu gihugu

 

Ibiraro n’imihanda byarangiritse ku buryo bukomeye mu bice byo hirya no hino mu gihugu

 

 

Amazi aturuka mu misozi yangije ibice byinshi ndetse ahitana n’ubuzima bw’abantu 72

 

@igicumbinews.co.rw