AMAFOTO: Perezida Museveni yayoboye inama y’Abaminisitiri afite Kawunga ihiye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 ,yayoboye inama y’Abaminisitiri aho yasobanuye ukuntu ibiro 2.6 by’umutsima wa Kawunga byatunga umuntu umwe mu minsi 10 muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yasabye ababishinzwe guteka ikiro kimwe cya kawunga kivuye ku mfashanyo bari guha abaturage bakeneye ibyo kurya muri ibi bihe, agamije kumenya ikiva muri ubwo bushakashatsi.

Umwanzuro yabonyemo yise “uwa siyansi” ni uko umuntu umwe yajya arya garama 250 z’umutsima wa kawunga (irobo),ku munsi muri ibi bihe. Ati: “Ibi bivuze ko kurya ibiro 2.6 bya kawunga mu minsi igera ku 10 bishoboka.”

Ibi abivuze nyuma yuko abagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo muri Uganda barimo guhabwa inkunga y’ibyo kurya bavuga ko idahagije bagashinja Leta ko iha bamwe kandi nabo ikabaha intica n’ikize ndetse hakaba n’abavuga ko bagiye bahabwa Kawunga yapfuye nk’uko byagiye bigaragara ku mafoto yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga.

Amafoto ashyigikira igitekerezo cya Perezida Museveni

Amafoto :Ibiro by’umukuru wa Uganda (PPU)
BIZIMANA Desire/Igicumbi News