AMAFOTO: Ubwatsi bwa Stade ya Gicumbi bwarashokonkoye

Mbere y’uko Shampiyona itangira, Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ryasuye ibibuga byose amakipe yatanze, azakiriraho imikino yayo mu mwaka w’imikino wa 2019/20. Ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC, ni kimwe mu byo basanze bitujuje ibisabwa.

Kuva icyo gihe, Gicumbi FC yakiriraga imikino yayo kuri Stade Mumena I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ariko yari  yasabwe na FERWAFA kugira ibyo itunganya ku kibuga cyayo maze ikongera kuhakirira.

Ubwo iyi kipe yarimo igerageza gutunganya ubwatsi bw’ikibuga muri Nzeri 2019, umuyaga wangije igice cy’aho abafana bicaraga bareba umupira nkuko icyo gihe Igicumbi News yabagejejejo iyo nkuru.

Nyuma ku bufatanye bw’Akarere ka Gicumbi ndetse n’Intara y’Amajyaruguru, cyatangiye gusanwa mu ntangiriro z’Ukuboza kugeza ubwo imirimo irangiye muri werurwe uyu mwaka bakakimurikira FERWAFA ikanakomorera Gicumbi FC kongera kuhakirira imikino.

Iyi kipe y’i Gicumbi nyuma yo gukomorerwa yahakiririye umukino umwe gusa wabaye tariki 7 Werurwe,2020 aho yari yahuye na Sunrise FC bikarangira Gicumbi FC itsinzwe igitego kimwe k’ubusa.

Nyuma Tariki ya 14 werurwe Gicumbi Fc yahise yakirwa na Rayon Sports bagwa miswi kuri Stade ya Kigali (Nyamirambo),Shampiyona ihita ihagarara kugirango hirindwe icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus ibi byanatumye Gicumbi itongera gukinira ku kibuga cyayo cyasanishijwe arenga Miliyoni 38 Frw .

Imikino yahagaze byari k’umunsi wa 24 wa Shampiyona ,Gicumbi Fc iri ku mwanya wa 16 arinawo wa nyuma ifite amanota 16.

Ukurikije uko ingengabihe ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda yari iteye Gicumbi Fc yari kuzongera kwakirira ikipe ku kibuga cyayo ihura na AS Kigali Tariki ya 17 Gicurasi.

Kuri uyu wa gatandatu Igicumbi News yasuye iki kibuga isanga ibyatsi byaratangiye kumera k’uburyo bidakaswe mu minsi iri mbere wazasanga byarabyaye ibigunda.

AMAFOTO

 

Ucyinjira ku kibuga

Ubwatsi bwarashokonkoye
Wegereye ikibuga ubona ko ntagikozwe haba ibigunda
Uku niko ikibuga cyari kimeze kikimara gusanwa

 

PHOTO:MUNYARUGENDO Athanase/Igicumbi News

BIZIMANA Desire/Igicumbi News