AMAFOTO: Umukinnyi yavuye mu kibuga umukino ugeze hagati ajya kwihagarika,Mourinho amwirukaho
Umukinnyi wo hagati muri Tottenham yirukanse ajya mu bwiherero hagati mu mukino ikipe ye yahuragamo na Chelsea mu irushanwa rya Carabao Cup ku wa Gatatu, ndetse n’umutoza José Mourinho ahita amukurikira.
Tottenham yari ku kibuga cyayo, yari yamaze gutsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Timo Werner mu gice cya mbere, ariko habura iminota 15 ngo umukino urangire nibwo uyu mukinnyi wo hagati w’Umwongereza yerekeje mu bwiherero.
Bamwe babanje kugira ngo Dier w’imyaka 26, akuwe mu kibuga na Mourinho, ariko ibyo byahise birangira ubwo uyu mutoza w’Umunya-Portugal yamukurikiraga mu rwambariro.
Eric Dier yongeye kugaragara asohoka mu rwambariro nyuma y’igihe gito, mbere y’uko amakuru yavaga ku bari mu kibuga yavugaga ko yari yagiye gukoresha ubwiherero.
Tottenham yatsinze uyu mukino kuri penaliti nyuma y’uko Erik Lamela yayishyuriye mu minota ya nyuma mu gihe Mason Mount yahushije penaliti yatumye Chelsea isezererwa kuri 5-4.
Aganira na Sky Sports nyuma y’umukino, Dier yagize ati “[Mourinho] ntabwo yari yishimye ariko ntacyo nari kubikoraho, nari nkeneye kwikiranura n’umubiri.”
“Numvise ko habonetse uburyo bw’igitego ubwo ntari mu kibuga, ariko Imana ishimwe ko batatsinze igitego.”
Mourinho na we yabwiye Sky Sports ko “Dier yagombaga kugenda, nta yandi mahitamo yari afite, yagombaga kugenda. Birashoboka ko ari ibintu bisanzwe mu gihe ufite umwuma, ntacyo ufite mu mitsi yawe.”
“Ndabizi ko yagombaga kugenda ariko nageragezaga kumushyiraho igitutu ngo agaruke bitewe n’aho iminota yari igeze. Yari ari kwitwara neza mu mukino.”
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Mourinho yavuze aseka ko “Ikibazo ntabwo cyari kwihagarika.”
“Kugira ngo ave mu kibuga, nawe iyumvishe ibyabaye. Nari mbizi ndetse nari ndi kumusunika ngo agaruke vuba bishoboka.”
“Ni ingaruka zo kuba nk’umuntu yakinnye imikino ibiri, byatumye agira umwuma, arananirwa, nta mbaraga mu mitsi, yari yashize. Birumvikana ntabwo azakina ku wa Kane kuko naba mwishe burundu.”
Ubwo umukino wari urangiye, Eric Dier wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, yagiteretse ku bwiherero, avuga ko “aribwo mukinnyi nyakuri w’umukino.”
Mourinho yashyize ifoto kuri Instagram, ashimira Eric Dier.
Ati “Ntewe ishema n’abakinnyi banjye ariko uyu ni intangarugero. Iminota 180 mu masaha 48.”
Abafana n’abasesenguzi batandukanye, bagarutse cyane ku byabaye kuri Mourinho na Eric Dier muri uyu mukino wa Carabao Cup.
Gary Lineker, wihagaritse mu kibuga ubwo u Bwongereza bwakinaga na Ireland mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1990, yavuze ko atiyumvisha impamvu abakinnyi basigaye bajya mu bwiherero.
@igicumbinews.co.rw