AMAFOTO: Umunyamakuru Umuhire Valentin yashyinguwe mu cyubahiro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera no gushyingura umunyamakuru Umuhire Valentin witabye Imana tariki ya 7 Mutarama azize uburwayi.

Kumusezera bwa nyuma byabereye i Nyamirambo ku Ryanyuma, aho inshuti n’abo bakoranye mu itangazamakuru bari baje ku bwinshi gufata mu mugongo umuryango we.

Umuhire watabarutse afite imyaka 43, yamenyekanye cyane ubwo yakoraga muri ORINFOR yaje guhinduka Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Rwanda, RBA.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 8 Mutarama 2021, ivuye mu Bitaro bya Kigali, CHUK aho yari arwariye.

Umuvandimwe wa Umuhire wamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, yavuze ko yabanje kumva afite ikibazo cyo kudahumeka neza, ajya CHUK aho yasuzumwe bakamusangamo COVID-19. Yahise ajya kuvurirwa mu bitaro by’i Kanyinya ahasanzwe havurirwa abarwayi b’iyi ndwara.

Hashize icyumweru n’igice amaze gukira yagaruwe CHUK aho ikibazo cy’ubuhumekero cyari cyakomeje kumubana kirekire biza kurangira umwuka umubanye muke burundu, birangira yitabye Imana

Mu ijwi ryuzuyemo agahinda n’ikiniga cyinshi, Umufasha wa Umuhire Valentin, Mukandamutsa Colette, yashimiye Imana yahamagaye umugabo we bari kumwe.

Yagize ati “Icyo nshaka kuvuga, nkomeza gushimira Imana, ni uko yamuhamagaye nanjye turi kumwe. Nabashije kumurwaza igihe gito gishoboka, Imana ishima ko agenda ari uko maze kumubonaho.”

Mukandamutsa yavuze ko mbere yo gupfa, Umuhire yabanje gusaba ko asengerwa.

Ati “Twarandikiranaga kuri WhatsApp, bigeze aho ndamubwira nti ’ese ko mbona urembye, urumva uzavayo?’ Arambwira ati ’meze neza’. Mu minota ye ya nyuma ni bwo yambwiye ati ’ndumva nkeneye umuntu unsengera’. Kuko yari yabanje kujya muri coma ariko aza kuyivamo, bivuze ngo hari icyo Imana yakoze kugira ngo byibura tugire icyo tuvugana”.

Mukandamutsa yavuze ko ibyo Umuhire yasize adasoje, umuryango wiyemeje kuzabigeraho.

Ati “Aragiye asize umuryango. Ngiye kujya mu nshingano zikomeye, ariko ikivi yatangiye tuzacyusa. Ndabibabwiye.[…] Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Umuvandimwe wa Umuhire mu ijambo rye yavuze ko mukuru we azibukirwa ku rukundo yagiraga.

Ati “Yakundaga umuryango muri rusange. Buri umwe wese yamwiyumvagamo. Ni umuntu wahoraga yisekera, ariko ikintu cyamurangaga cyane, yakundaga umurimo.”

Umuhire yakoze ku maradiyo atandukanye arimo Radio y’Abaturage ya Rubavu yahereyeho mbere yo kwerekeza kuri Radio Rwanda. Amateka menshi Umuhire yayanditse ubwo yakoraga kuri Radio y’Igihugu aho yavugaga amakuru ndetse agakora n’ibindi biganiro.

Nyuma yo kuva kuri Radio Rwanda, Umuhire yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio na Tv 10 na Radio Huguka. Umuhire yakomeje kwitabazwa cyane mu mwuga w’itangazamakuru kuko yari inararibonye mu bijyanye na politiki, imibanire n’abantu n’ibindi.

Ubu yari afite ikinyamakuru cye bwite “Value News” yafatanyaga n’ikiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru” kinyura kuri Televiziyo Isango Star, kikanumvikana no ku maradiyo atandukanye mu gihugu.

Umuhire Valentin yasize umugore n’abana bane, babiri b’abahungu n’abakobwa babiri.

 

Umuhire Valentin yashimiwe urukundo no gukunda umurimo byamuranze

 

Umuryango wa Umuhire Valentin wiyemeje kusa ikivu yasize adasoje

 

 

 

Mu gushyingura Umuhire Valentin byari amarira

 

Umuryango, inshuti baje guherekeza Umuhire Valentin

 

 

 

 

Umuhire Valentin yitabye Imana afite imyaka 43

 

Ubwo Misa yo gusabira Umuhire Valentin yari ihumuje kuri Regina Pacis

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo ni umwe mu baherekeje bwa nyuma Umuhire Valentin

 

 

 

 

Mbere yo kwitaba Imana, Umuhire Valentin yari yasabye ko abanza gusengerwa

 

 

Byari agahinda i Rusororo mu gushyingura Umuhire Valentin

 

 

Mbungiramihigo ashyira indabyo ku mva ya Umuhire Valentin

 

Umuryango wa Valentin ubwo washyiraga indabyo ku mva ye

 

 

Bamwe bafashwe n’ikiniga mu gusezera ku munyamakuru Umuhire Valentin

 

@igicumbinews.co.rw