AMAFOTO: Umunyamakuru wa Radio 10 yambitse impeta umukunzi we

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021, umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, Horaho Axel, yambitse impeta umukunzi we Masera Nicole bitegura kurushinga.

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel, niho Horaho yambikiye umukunzi we impeta nyuma yo kwemeranya kubana.

Kuwa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umunyamakuru Horaho Axel yashyize hanze amafoto avuye kwakira umukunzi we Masera Nicole bari bamaze igihe bakundana.

Masera Nicole akigera mu Rwanda yahise ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y’igihe cyagenwe n’ibipimo bigaragaje ko ari muzima arasohoka yakiranwa urugwiro na Horaho, iba inshuro yabo ya mbere babonanye.

Akimara kumuha ikaze, Horaho yabwiye IGIHE ko bari mu mishinga y’ubukwe ari na kimwe mu by’ingenzi byazanye uyu mukobwa mu Rwanda.

Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Horaho Axel ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, azwi cyane mu kiganiro kigezweho cyitwa ‘Urukiko’ akorana na Sam Karenzi, Kazungu Clever na Taifa Bruno.

Nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa ageze mu Rwanda, yasabwe na Horaho ko babana akaramata

Byari ibyishimo ubwo Horaho yambikaga impeta umukunzi we

Horaho yambikiye impeta umukunzi we mu bwato bwo mu kiyaga cya Kivu

Horaho na Masera baherukanaga bakiri abana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Masera Nicole yishimiye kwambikwa impeta n’umukunzi we

Nyuma yo kwemeranya kubana hagiye gukurikiraho gahunda z’ubukwe

Horaho yavuze ko gahunda z’ubukwe zikurikiyeho azazitangaza mu minsi iri imbere
@igicumbinews.co.rw