Amafoto y’Abayobozi 14 Perezida Kagame yashyize mu nzego zitandukanye

Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, aho muri 14 bahawe imirimo, barindwi bari mu nzego zitandukanye za Minisiteri y’Ububanyi n’Amabanga.

Mu bahawe imirimo, Amb Jacques Kabale wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika. Umwaka ushize nibwo yasimbuwe kuri uyu mwanya wo guhagararira u Rwanda mu Bufaransa, mu Butaliyani no mu miryango nka UNESCO, umwanya yari amazeho imyaka igera kuri icumi.

Moses Rugema we yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya leta muri Perezidansi ya Repubulika. Yari asanzwe ari Intumwa yungirije ihoraho uhagarariye u Rwanda muri Loni i Genève.

Yari kandi Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi. Mu 2003 nibwo yinjiye mu rwego rw’ububanyi n’amahanga ahagarariye u Rwanda mu mahanga aho yakoze i Londres na New York.

Théophile Mbonera we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibirebana n’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera.

Clémentine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Yigeze gukora muri USAID Rwanda ari Umujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi.

Patrick Karera we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije. Mu 2019 yari yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije.

Dr Regis Hitimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibigenerwa abishingizi muri RSSB, umwanya wari usanzweho Dr Solange Hakiba. Dr Hitimana yabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu guhera mu 2014 ndetse mbere yaho yamaze imyaka ine ari Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye n’igenamigambi, ingengo y’imari n’ibindi.
Juliet Kabera yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, asimbuye Eng. Colette Ruhamya wari Umuyobozi wacyo. Kabera yakoze muri uru rwego rw’ibidukikije aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije. Kuva mu 2008 yari muri uru rwego kuko ari mu bagize uruhare muri gahunda y’u Rwanda yo guca ikoreshwa ry’amashashi.

Valerie Nyirahabineza we yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, umwanya utagiraga umuyobozi kuva ubwo Mukantabana Seraphine yavanwaga kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2019. Nyirahabineza yigeze kuba Umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA kuva mu 2007 kugera mu 2012.

Amb Guillaume Kavaruganda we yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore na Australie.

Shakilla Umutoni Kazimbaya wari Chargée d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Karenzi Philippe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pacifique muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2011 yari yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Addis Abeba muri Ethiopia.

Sheilla Mutavu Mutimbo yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi y’Ubukungu n’Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Mutimbo mu 2014 yakoraga muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Haguma Juan we yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane naho Darius Rutaganira agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Bose bari basanzwe ari abakozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Dr Regis Hitimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibigenerwa Abishingizi mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB

Clémentine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Shakilla Umutoni Kazimbaya yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Sheilla Mutavu Mutimbo yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi y’Ubukungu n’Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Ambasaderi Jacques Kabale wigeze guhagararira u Rwanda mu Bufaransa yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika

Juliet Kabera yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA)

Patrick Karera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije

Moses Rugema yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika

Nyirahabineza Valérie yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare

Karenzi Philippe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pacifique muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Mbonera Théophile yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera

Ambasaderi Guillaume Kavaruganda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi

Haguma Juan yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane