Dr Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’intebe yahakanye ibyaha aregwa (Reba uko urubanza rwagenze)

Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, abwira umucamanza ko atemera ibyaha bibiri aregwa aribyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Saa tatu nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yageze mu cyumba cy’urukiko, yari yambaye ikositimu ifite ibara risa n’ivu n’amapingu mu maboko. Yazanywe ku rukiko mu modoka itwara imfungwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Ni ku nshuro ya mbere yari agaragaye mu rukiko kuva yatabwa muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020.

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga hari abantu benshi bakurikiye urubanza rwe, gusa kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, benshi basabwe gusohoka bagakurikirana iburanisha bari hanze.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Bayisabe Erneste na Me Kayitare Jean Pierre. Yatangiye abwira urukiko ko atemera ibyo aregwa n’ubushinjacyaha, ndetse ko akwiriye kurekurwa akaburana ari hanze ari nako ashaka amafaranga yo kwishyura abo abereyemo umwenda.

Mbere y’uko iburanisha ritangira, abunganizi be babwiye urukiko ko bifuza ko umukiliya wabo aburanira mu muhezo kuko aribyo byatuma yisanzura, aho bavugaga ko kuba urubanza rwe rurimo itangazamakuru ryinshi, bishobora kumubuza umutekano dore ko anarwaye umutima ku buryo byatuma adatekana.

UKO IBURANISHA RYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

 

Ubwo umucamanza yasomaga umwirondoro we, yahagurutse areba mu mpapuro yari afite niba bihura

 

Dr Habumuremyi aganira n’umwe mu bunganizi be, Me Bayisabe Erneste

 

Ubwo inteko iburanisha yari yagiye kwiherera ngo ifate umwanzuro ku nzitizi z’uko urubanza rwashyirwa mu muhezo, Dr Habumuremyi yasigaye aganira n’abunganizi be

 

Uku ni ko yari yambaye hasi…

13:00: Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, umucamanza yasoje iburanisha, avuga ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 21 Nyakanga 2020 saa kumi.

12:45: Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Christian University of Rwanda, Dr Habumuremyi afitemo imigabane ingana na 60%, naho umuhungu we akagira 30% naho Vice Chancellor [umuyobozi wayo] wayo akagiramo 10%.

Bwavuze ko kuba ari umunyamigabane mukuru, bisobanura inyungu yari afite mu gutanga izo sheki.

Ikindi bwavuze ni uko ngo kuba yaragiriwe icyizere n’igihugu, bidakuraho ko umuntu yakurikiranwa. Yavuze ko ahubwo ibyo yakoze bitari bikwiriye ku muntu w’umuyobozi, aho bwavuze ko busanga ari ibintu bikomeye, kuko aba ari gukoresha cya cyizere yagiriwe n’igihugu mu nyungu ze bwite.

Bwavuze ko kumurekura, bidasobanuye ko azishyura abo abereyemo umwenda ahubwo ko bazakomeza kuririra mu myotsi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku ngingo yo kurekurwa kuko arwaye, muri gereza abantu bavurwa, kandi ko izo gereza zitari hanze y’u Rwanda ku buryo arwaye yabura uko avurwa.

Ati “Biramutse bidahanwe, abaturage twaba tubateje abayobozi kubera icyizere tubona yakoresheje nabi niba ari uko abisobanura.”

12:35: Me Kayitare Jean Pierre yavuze ko bamwe mu bahawe izo sheki bari mu rubanza, ko urukiko rukwiriye kubabaza niba bumva ko icyiza ari uko uregwa yafungwa. Yavuze ko bose bahurije ku kuba bifuza ko Dr Habumuremyi yakemura ibibazo bafitanye nk’uko amasezerano abiteganya.

Me Kayitare yavuze ko Dr Habumuremyi nk’umuntu wagiriwe icyizere n’igihugu akaba Minisitiri w’Intebe n’indi myanya, ubutabera bukwiriye kumugirira icyo cyizere, agakurikiranwa adafunzwe. Yavuze ko kumufunga ari ukumwima amahirwe yo gushaka amafaranga yo kwishyura abo abereyemo umwenda, nabo ubwabo bikaba ari ukubima amahirwe yo kwishyurwa.

12:30: Dr Habumuremyi yavuze ko afite uburwayi bw’umutima, kandi ko afite ikibazo cy’ijisho bamubaze, ndetse ko yagaragaje impapuro zo kwa muganga ku buryo agomba gufata umuti umunsi ku wundi.

Yavuze ko ijisho risaba gukorerwa isuku cyane, kandi aho afungiwe idahari. Byongeye kandi ngo habazwe ijisho rimwe kandi n’iry’iburyo rigomba kubagwa, bityo ko mu gihe cyose yaba afunzwe, ibyo byose bitashoboka.

12:25: Dr Habumuremyi yabwiye urukiko ko adahakana ko abo bagiranye amasezerano bagomba kwishyurwa, bityo kuba bagomba kwishyurwa, hari aho ubwishyu bugomba guturuka binyuze mu kugurisha imigabane ya kaminuza.

Yavuze ko iyi kaminuza ifite aho yatanze ingwate muri banki, ubu ko umwenda isigayemo ari muto ugereranyije n’agaciro k’iyo ngwate. Ngo usibye amasezerano y’abashaka kugura imigabane, kaminuza bimaze kuganirwaho, yafashe icyemezo cyo kuvugana n’iyo banki, iyo ngwate ikagurishwa, igice gisigaye cyo kwishyura banki kikishyurwa, asigaye akishyurwa aba bantu.

Yabwiye umucamanza ko ibyo byashoboka mu gihe yaba adafunzwe, bityo mu gihe yaba afunzwe, nta myanzuro y’Inama y’Ubutegetsi yabaho. Ngo urukiko rumurekuye, ubwishyu aho bwaturuka haboneka. Yavuze ko niba ari ugukomeza gukurikiranwa, yazakurikiranwa ari hanze.

Dr Habumuremyi yavuze ko atari umuntu wo guhunga ubutabera, yaba ari ubushinjacyaha cyangwa ubugenzacyaha, igihe bwamushakiye bwamubonye, ndetse ko butagiye kumufata ahubwo yabwishyikirije.

Yagaragaje ko korohereza ubutabera biri mu ntego ze, gufungwa kandi atararuhije ubutabera, ngo byasuzumwa agakurikiranwa ari hanze.

Yavuze ko pasiporo ye ifitwe n’ubushinjacyaha hamwe n’ubugenzacyaha, telefoni ye nayo kuva yafatwa akaba ari izo nzego ziyifite nubwo abamwunganira bifuje ko hari ibimenyetso byari birimo bikwiriye kwerekwa urukiko ariko bikaba bitarakunze. Yavuze ko iyo telefoni yahabwa umuryango we cyangwa se abamwunganira.

12:20: Dr Habumuremyi avuga ko ku byaha by’ubuhemu buvugwa ko bwakorewe Ngabonziza Bosco, bitajyanye na sheki ahubwo bijyanye n’amasezerano

Yabwiye urukiko ati “Nongeye gushimangira ko ibyo ubushinjacyaha bundega ntabyemera. Hakomeje kugaruka ku kibazo kijyanye n’ubuhemu, kugeza iyi saha nta buhemu ndabona.”

12:15: Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko Dr Habumuremyi akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, ndetse ko ibyaha aregwa bihanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri kugera kuri itanu.

Bwavuze ko bugikora iperereza ku byaha by’ubuhemu, kuko hari abagaragaje sheki bahawe na Dr Habumuremyi ari uko bamenye ko akurikiranwa, bigaragaza ko hari n’abandi benshi yahemukiye.

12:05: Ubushinjacyaha buvuga ko sheki imwe yahawe Ngabonziza Jean Bosco yatanzwe mu mazina ya kaminuza, yari iya miliyoni 17,5 Frw, izindi zose zatanzwe na Dr Habumuremyi kuri konti ye.

Kuvuga ko nta nyungu yari afite muri uko kuzitanga, ariwe ubizi. Bwavuze ko gutanga sheki nka “guarantee” byavuye mu mategeko y’u Rwanda bisobanura neza ko icyo yazitangiraga cyari ukwishyura.

12:05: Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, buvuga ko abunganizi ba Dr Habumuremyi bigiza nkana. Bwavuze ko icyaha cy’ubuhemu gishingiye ku ngwate Kaminuza yakiriye yizeza umuntu ko namara kuyiha ibikoresho bamusabye, bazamusubiza amafaranga y’ingwate, ariko birangira bamuhaye miliyoni 5 Frw andi ntayabone, yajya no kuri konti ntasangeho amafaranga.

Umushinjacyaha yavuze ko sheki Dr Habumuremyi aregwa, ari izo yahaga abo bafitanye ibibazo abishyura.

 

11:50: Me Kayitare Jean Pierre yabwiye urukiko ko Dr Habumuremyi akwiriye kurekurwa, hanyuma ubushinjacyaha bugasigara bukurikirana Christian University of Rwanda kuko ariya mafaranga yose atayashyiraga mu nyungu ze bwite.

Yavuze ko inshingano Dr Habumuremyi yari afite nk’umuyobozi wa Kaminuza, mu rwego rw’amategeko zitandukanye n’ibyo we yabazwa ku giti cye. Yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko Dr Habumuremyi yari afite ubushake bwo gukora icyaha.

11:40: Umucamanza yabajije Dr Habumuremyi niba ajya gusinya izi sheki yari azi neza niba kuri konti hariho amafaranga. Mu gusubiza, Dr Habumuremyi yavuze ko sheki zatanzwe zitari zigamije gufata amafaranga nubwo yaba konti ya kaminuza n’iye bwite hari amafaranga yanyuragaho.

Yavuze ko icyo sheki yatangiwe bitari iyo kujyana kuri banki ahubwo ko ari ubwumvikane ku buryo ihame ry’uko kuri konti hagomba kuba hariho amafaranga ritari ngombwa. Yavuze ko zari sheki zo kugaragaza icyizere, bigaragaza ko hari amasezerano yasinywe atanga icyizere.

11:35: Kuri Kayitana Emmanuel nawe ngo yagurije iyi kaminuza amafaranga hanyuma habaho amasezerano atandukanye by’umwihariko ku wa 15 Mata aho Kaminuza yamwandikiye imugaragariza ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19 kandi ko Kayitana yayibonye ku buryo na sheki ivugwa yatanzwe kuri banki nyuma y’iyo tariki.

Undi witwa Usengimana Albert nawe wahawe sheki, Dr Habumuremyi yavuze ko yashyize miliyoni 50 Frw kuri konti y’iri shuri. Ni amafaranga ishuri ryari rikeneye rishaka ayo ryakoresha kugira ngo ishuri rikomeze gukora neza.

Ngo hari muri gahunda yo gutanga imigabane, umugabane umwe ukaba wari wahawe agaciro ka miliyoni icumi.

11:30: Kuri sheki yahawe Nkurunziza Charles, ngo habaye ubwumvikane n’ukwiyemeza kwa Kaminuza, aho impande zombi zumvikanye ku mafaranga Nkurunziza yagurije iri shuri. Ngo muri miliyoni 38 Frw yari yaragurije iri shuri, hari ayo yagiye ahabwa.

Yavuze ko nyuma kubera ibibazo byo gufunga za kaminuza, yamenyeshejwe ko byaba byiza impande zombi zongeye kwicarana zikayavugurura. Yavuze ko sheki yahawe nawe atari iyo kujyana kuri banki, kuko ubwishyu bwagombaga gukorwa mu byiciro bitandukanye.

Kuri sheki yahawe Kazungu Edmond, Dr Habumuremyi yavuze ko yagurije Kaminuza miliyoni 28,9 Frw, habaho amasezerano y’ubwumvikane y’uko ayo mafaranga yazishyurwa mu byiciro.

Yavuze ko kuri ayo mafaranga, hari ayo yagiye yishyurwa, ariko ko ibyo yashoboye gukusanya ari uko amaze kwishyurwa miliyoni 18,9 Frw kandi ko hari inyandiko zibigaragaza na sheki zibigaragaza. Yavuze ko hasigaye miliyoni 10 Frw ariko ko inzego zishinzwe ubukungu muri kaminuza nizicukumbura neza bishobora kuzagaragara ko nazo zitagezeho.

11:20: Dr Habumuremyi ahawe umwanya ngo yiregure, avuga ko ibyo aregwa byose atari byo kuko amafaranga yose aregwa atigeze ajya mu mufuka we cyangwa se mu muryango we ahubwo yari agamije ko Christian University of Rwanda itanga uburezi. Ndetse ko ibyo bikoresho bitagurwaga ngo bijye mu muryango we.

Yavuze ko Rwiyemezamirimo witwa Ngabonziza yagemuriye ishuri ibikoresho, mu isoko ryari rifite agaciro ka miliyoni 22.5 Frw. Yavuze ko amasezerano yagenaga ko uwo rwiyemezamirimo yishyurwa mu byiciro bitatu. Ngo Christian University of Rwanda yamwishyuye miliyoni 5 Frw, hasigara miliyoni 17,5 Frw.

Ngo nyuma hasinywe amasezerano, aherekezwa na sheki yo kwizeza Ngabonziza ko kaminuza izamwishyura ayo mafaranga kandi ngo bikorwa ku bwumvikane bw’impande zombi. Yavuze ko iyo aza kuba ari sheki yo kujyana kuri banki, yari gukorerwa sheki eshatu za bya byiciro byose, aho kuba imwe iriho miliyoni 17,5 Frw.

Itariki ya 10 Mata 2020 ngo yari yo ya nyuma yo kwishyurwa, ariko ngo iyo sheki yajyanywe kuri banki mbere y’iyi tariki.

Yavuze ko ubwo amashuri yafungwaga kubera icyorezo cya COVID-19, kaminuza yandikiye Ngabonziza kugira ngo habe ubundi bwumvikane, ku buryo amasezerano yasubirwamo.

11:14: Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Habumuremyi mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atigeze ahakana ziriya sheki, ndetse ko yemera ko nta n’amafaranga yari kuri konti. Ngo yasobanuraga ko bitari ngombwa ko izo konti zigira amafaranga kuko sheki yazitangaga nk’ingwate [guarantee].

11:10: Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 12,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

11:05: Ubushinjacyaha nibwo buhawe umwanya kugira ngo buvuge ibyo Dr Habumuremyi akurikiranyweho. Buvuze ko akekwaho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bwavuze ko Dr Habumuremyi nka Perezida n’uhagarariye kaminuza ya Christian University of Rwanda, hari sheke zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw bumaze kuregerwa. Zirimo sheki zari mu mazina ya kaminuza zasinyweho na Habumuremyi n’izindi ziri mu mazina bwite ya Dr Habumuremyi.

11:00 : Inteko iburanisha igarutse mu rukiko aho igiye gusoma umwanzuro ku nzitizi zagaragajwe n’uregwa.

Umucamanza yavuze ko iburanisha ribera mu ruhame ariko ko rishobora kubera mu muhezo mu gihe ryaba ribangamiye umutekano cyangwa iyo rusanze iburanisha rishobora guteza umutekano ku bupfura bw’abantu muri rusange aho kuba umuntu ku giti cye.

Yavuze ko amategeko yemerera abanyamakuru gukurikirana urubanza bafata amajwi n’amashusho mbere y’iburanisha mu gihe babisabiye uburenganzira. Yavuze ko urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa mu ruhame.

10:00: Ingingo ya 131 mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igena ko uregwa ashobora kuburanira mu muhezo, ni yo abunganizi ba Dr Habumuremyi bagaragarije urukiko nk’impamvu y’ingenzi ituma umukiliya wabo ataburana hari abandi bantu, kuko byamubuza umutekano mu mutima ku buryo yakwiregura neza.

09:40: Abunganizi ba Dr Habumuremyi muri uru rubanza ni Me Bayisabe Erneste na Me Kayitare Jean Pierre

 

Abunganizi ba Dr Habumuremyi bavuze ko bafite impungenge ku mikirize y’urubanza kubera uburyo urubanza rw’umukiliya wabo rwamamajwe kugeza n’aho ruvuzwe kuri Radiyo y’Igihugu

 

Ubwo iburanisha ryari ritangiye, Me Bayisabe Erneste yahise azamura ukuboko, abwira umucamanza ko umukiliya we adatekanye ku buryo yaburana yisanzuye

 

Ubwo urukiko rwari rugiye kwiherera, Dr Habumuremyi yabonye umwanya wo kuramukanya n’abo mu muryango we bari bitabiriye iburanisha

09:35: Umucamanza avuze ko urukiko rugiye gufata iminota 30 yo kwiherera rukiga ku nzitizi zagaragajwe n’uruhande rw’uregwa, nyuma nibwo ruza gutanga umwanzuro.

09:30: Abamwunganira bavuze ko ibyaha akurikiranyweho ari ibyaha bisanzwe ku buryo kuba urubanza rwe rwaravuzwe kuri Radio bikageza no kuri Radiyo y’Igihugu bigaragaza ko umukiliya we afite impungenge ndetse adatekanye, kubera uburyo rwamamajwe mu gihe akurikiranyweho ibyaha bidasanzwe.

Bavuze ko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside aribo usanga imanza zabo zivugwa cyane mu itangazamakuru, ariko batumva uburyo ku mukiliya we byagenze gutyo.

09:25: Ubushinjacyaha bwavuze ko izo mpamvu nta shingiro zifite. Bwavuze ko amategeko agena ko iburanisha ribera mu ruhame buri wese akarikurikira, ariko kuvuga ko Dr Habumuremyi atabasha kuburana kuko hari abantu nta shingiro bifite.

09:20: Me Kayitare Jean Pierre yavuze ko Dr Habumuremyi ataburana yisanzuye mu gihe camera zaba zimuhagaze hejuru; ngo kuko na mbere y’uko urubanza ruba havuzwe amakuru menshi anamuhamya ibyaha, ku buryo kuburana hari abanyamakuru byanatuma umucamanza afata umwanzuro ubogamye.

Umucamanza yamubajije niba yumva ko abacamanza batigenga, asubiza ko bigenga ariko ko nabo ari abantu bashobora gutwarwa n’amarangamutima y’ibivugwa hanze bitewe n’uko uru rubanza rwakuruye abantu benshi.

09:10: Umucamanza yasomye umwirondoro wa Dr Habumuremyi, avuga ko akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Yabajijwe niba yemera ibyo aregwa, asubiza ati “ntabwo mbyemera”.

Me Bayisabe Erneste umwe muri babiri bunganira Dr Habumuremyi, yabwiye umucamanza ko bifuza ko urubanza rw’umukiliya we rwaburanishwa mu muhezo kubera impamvu z’umutekano. Yavuze ko bitewe n’itangazamakuru rihari, byatuma uwo yunganira atagira umutekano wo gusubiza neza yisanzuye.

Yavuze ko Habumuremyi asanzwe agira indwara y’umutima (hypertension chronique) ku buryo kuburana hari abandi bantu byatuma ataburana yisanzuye.

09:05: Iburanisha riratangiye…

 

Imodoka yazanye Dr Habumuremyi ubwo yinjiraga aho urukiko rukorera

 

Dr Habumuremyi yasohotse mu modoka ya RIB yambaye amapingu anarindiwe umutekano cyane

 

Dr Pierre Damien Habumuremyi ubwo yasohokaga mu modoka itwara abaregwa y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB

 

Dr Habumuremyi yinjira mu cyumba cy’iburanisha cyarimo abantu benshi biganjemo abanyamakuru

 

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga

 

Yari afite impapuro zikubiyemo dosiye ye

 

Source: IGIHE

@igicumbinews.co.rw