Amafoto:Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Ne-Yo yaririmbyemo,Meddy abafana bamuvugiriza induru

Perezida Kagame ni umwe mubitabiriye igitaramo cyiswe “Kwita Izina Concert” cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2019.
Cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu bikorwa biri muri gahunda zo gusoza umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019.
Ni ku nshuro ya mbere Kigali Arena ikorewemo igitaramo kuva yatahwa ku mugaragaro mu birori byabaye ku wa 9 Kanama 2019.

Ne-Yo niwe muhanzi wari utegerejwe cyane nabitabiriye igitaramo aho Yateguriwe urubyiniro n’abahanzi nyarwanda Bruce Melodie, Charly&Nina, Riderman na Meddy watanze ibyishimo bicagase.

Meddy nawe wari utegerejwe cyane yaserutse ku rubyiniro saa yine n’iminota 39’ yitwaje abaririmbyi barenga batandatu.
Akigera ku rubyiniro yagowe n’ibyuma. Yahereye ku ndirimbo “Sibyo” afashwa kuyiririmba n’abitabiriye igitaramo. Yayiririmbye abivanga no kubyina afatanyije n’ababyinnyi yari yitwaje.
Yakomereje ku ndirimbo “No women no cry” y’umuhanzi Bob Marley afashwa n’abitabiriye kuyiririmba abandi bakavuga bati ‘buu buuu’.
Asoje yaririmbye indirimbo “Ntawamusimbura” mu mashusho yayo yifashishijemo umukunzi we Mimi. Yaririmbye kandi indirimbo “Everything” asanganirwa ku rubyiniro na Uncle Austin bayiririmbanye.
Meddy mu gitaramo yaririmbyemo muri Kigali Arena atanga ibyishimo bicagase
Yaririmbye agace gato k’indirimbo ye yise “Slowly’ asoza ashima uko yakiriwe.
Nk’umuhanzi Mukuru kandi ukunzwe mu Rwanda n’ahandi ntawari witeze ko yaririmba indirimbo enye muri iki gitaramo. Uburyo yitwaye ku rubyiniro nabyo ntibyanyuze umubare munini waririmbaga ukananyuzamo ukavuga ngo ‘buuu buuuu’.
Yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe abafana bo bakomeza gusaba ko yagaruka kubataramira.

Meddy abafana bamuvugirije induru

Umushyushyarugamba Ange yahise ajya ku rubyiniro akomeza kuganiriza abitabiriye igitaramo ariko baramuganza bakomeza kuvugira mu ijwi ryo hejuru basaba ko Meddy yagaruka akongera kubataramira.
Byageze n’aho abafana baririmba zimwe mu ndirimbo za Meddy ariko abateguye igitaramo babima amatwi bategura urubyiniro rw’umuhanzi Ne-Yo.
Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibikorwa bifatika mu muziki. Yaririmbye henshi mu birori no mu bitaramo bikomeye hose ahabwa umwanya munini ukurikije uwo yahawe muri iki gitaramo.

Nyuma Perezida Kagame yaje kugera ahabereye iki gitaramo ahagana saa tanu z’ijoro n’iminota mike. Abitabiriye igitaramo bamugaragarije ubwuzu bamwakira baririmba bati ‘Nta nambara yantera ubwoba iyarinze Kagame izandinda nta nambara yantera ubwoba,,,”

Perezida Kagame yakiranywe ubwuzu

Inyakiramashusho zirindwi ziri muri Kigali Arena zamwerekanye ubwo yari ageze ahabereye iki gitaramo abitabiriye bavuza akaruru k’ibyishimo bakoma amashyi yo gusanganirwa n’Umukuru w’Igihugu muri iki gitaramo.

Ne-Yo wari utegerejweho gushimisha abitabiriye igitaramo yajyeze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 45’.Nk’ibisanzwe yari yambaye ingofero, ishati yafunguye ibipesu agaragaza igituza, sheneti mu ijosi izindi ziri ku ipantalo y’ikoboyi yambaye, isaha ku kuboko, sheneti ku kuboko n’indi mirimbo y’ubwiza imugaragaza nk’umusirimu wakoreye amafaranga igihe kinini.

Ne-yo yari yarimbye

Uyu muhanzi wari Mukuru muri iki gitaramo yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Tonight’, akomereza ku ndirimbo ‘Show me’ ayisoje agira ati ‘Kigali muvuze akaruru k’ibyishimo. U Rwanda muvuze akaruru k’ibyishimo.”
Yakomereje ku ndirimbo “Miss Independent” yamwaguriye igikundiro mu myaka imaze iri hanze, asoje agira ati “Nitwa Ne-Yo ni ibyishyimo bikomeye kuri njye. Nategereje igihe kinini ndizera ko muri kugira ibihe byiza. Reka twanzike.”

Ne-Yo yajyiye ahinduranya imyenda n’ingofero
Ne-Yo abakobwa bamusanganiye k’urubyiniro bamufasha kubyina
Ange Kagame nawe yari ahari

 

@igicumbinews.co.rw