Amagaju FC arakira Sunrise FC impande zombi zakaniye

Amagaju FC arakira Sunrise FC, mu gihe impande zombi intego ari ugutsinda, Ni mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiro cya kabiri mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, uza kubera kuri sitade ya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, Aho Amagaju FC asanzwe yakiririra imikino yayo ya shampiyona.

Uyu mukino uraba kiri kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 27 Ushyingo 2021, Igicumbi News, yavugishije na buri ruhande, bose bavuga ko biteguye dore ko ari amakipe akurikirana k’urutonde mu itsinda baherereyemo rya mbere, Aho ikipe ya Sunrise FC yo mu karere Nyagatare, iri ku mwanya wa mbere mu gihe Amagaju ari ku mwanya wa kabiri.

Umutoza wa Sunrise Seninga Innocent, yabwiye Igicumbi ko ikipe ye yiteguye neza nubwo azi ko Amagaju atoroshye kuko ari imwe mu makipe afite icyo arimo guharanira.

Kanda hasi ukurikire ibyo impande zombi zitangaza:

Ati:” Kuba naraje muri Sunrise sinaje nje gutoza mu cyiciro cya kabiri ahubwo naje mfite intego yo gusubiza ikipe Aho yahoze, kuba turi kumwanya wa mbere tutaratsindwa na rimwe dushaka kubikomeza kugirango dukomeze gutanga ibyishimo ku bakunzi bacu”.

Seninga Innocent yakomeje avuga ko yiteguye neza guha ibyishimo abatuye intara y’Iburasirazuba kuko imikino yose bafite bayibara nka final nta mukino n’umwe bagomba gupfusha ubusa

Hagenimana Martin, Umuvugizi w’ikipe y’Amagaju FC  yabwiye Igicumbi News ko uyu mukino ukomeye cyane ariko Amagaju intego ari ukubona intsinzi.

Ati: “Ikipe ya Amagaju umukino tuwiteguye neza nk’indi mikino yose ariko twe turashaka amanota nubwo turi abakabiri k’urutonde turamutse dutsinze Sunrise twarara kumwanya wa mbere rero twiteguye neza ntakibazo”.

Martin agasaba abakunzi ba Amagaju FC, ko bakomeza kushyigikira ikipe yabo kuko intego bafite ari ukubaha ibyishimo.

Uyu mukino kimwe n’indi mikino yose ya shampiyona y’icyiro cya kabiri mu matsinda yombi itegerejwe mu mpera za cyino cy’umweru, nkuko FERWAFA yatangaje ko iyi mikino yose izajya itangira saa munani z’amanywa (14h00).

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: