Amagaju FC yasekuye APR FC yiyongera kuri Mukura yatambutse neza, kiba icyumweru cy’umwijima kuri Rayon na APR

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yasojwe imikino ibanza mu cyumweru gishize, aho amakipe ya Rayon Sports na APR FC zihanganiye igikombe, zahuye n’akaga mu karere ka Huye, aho zose zatsinzwe maze zigorwa no gusubira i Kigali.

Ku wa Gatandatu, Rayon Sports yakinaga umunsi wa 15 wa Shampiyona yasuye Mukura Victory Sports kuri Sitade ya Huye, aho yatsinzwe ibitego 2-1, ibintu byashimishije cyane abafana ba APR FC baje gufata umujyi wa Huye bafite icyizere cyo kwihorera ku Amagaju FC. Icyakora ku Cyumweru, ibintu byabaye ibindi kuko Amagaju FC yabashyize ku gitutu maze Eduard Ndayishimiye atsinda igitego ku munota wa 56, kikarangiza umukino ku ntsinzi y’Amagaju 1-0.




Iyi ntsinzi y’Amagaju FC yishimiwe cyane n’abafana ba Rayon Sports, barimo n’umuvugizi w’iyi kipe, Ngabo Roben, wishimiye gutsindwa kwa mukeba APR FC bahora bahanganye mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’Amagaju FC, Bwana Paul Nshimyumuremyi, yavuze ko kuba batsinze APR FC ari ibyishimo bikomeye ku ikipe yabo. Ati: “Turishimye cyane kubona amanota nk’aya. Nk’uko umutoza wacu ahora abivuga, umukino uba ari hagati y’abakinnyi 11 kuri 11. Kuvana amanota atatu kuri APR FC birashimishije. Dusoje imikino ibanza dufite amanota 21, ntabwo ari yo twashakaga, ariko twizeye ko mu mikino yo kwishyura tuzaba turi ku rwego rwiza kandi dukomeza gushimisha abakunzi bacu.”

Imikino ibanza yasojwe, aho Amagaju FC na Mukura VS ziri mu makipe 10 ya mbere. By’umwihariko, Amagaju FC yizihije isabukuru y’imyaka 90 imaze ibayeho ku ntsinzi y’amateka. Rayon Sports na APR FC zisoje zikurikirana, Rayon iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, APR ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.

Mu gihe amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri arimo Vision FC na Kiyovu Sports, imikino yo kwishyura izatangira vuba, ikomeze gushimisha abakunzi ba ruhago mu Rwanda.




Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author