Amahirwe y’abanyarwanda yakomeje kuyoyoka muri Tour du Rwanda,umunya-Colombia yandika amateka

Umunya-Clombia RESTREPO Valencia Jhonatan ukinira Adroni Giocttoli, yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2020, ahita yinjira mu baciye agahigo ko gutwara etape nyinshi kuko undi wazitwaye ari Umunyamerika Leijnen Kiel na we watwaye enye muri 2011, ariko uyu munya-Colombia we akaba azitwaye kuva Tour du Rwanda yashyirwa kuri 2.1.

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco na we uri ku rutonde rw’abatwaye etape nyinshi, akaba yaratwaye eshatu muri 2015 ubwo yanegukanaga iri siganwa ryari rikiri kuri 2.2.

Aka gace Abanyarwanda bagiye gukina bafite ikizere cyo kugabanya ikinyuranyo cyari hagati ya Mugisha Moise wa kabiri ku rutonde rusange na Tesfazion Natnael wari ufite umwenda w’umuhondo.

Aka gace kari intera y’Ibilometero 4,5, umukinnyi akagakina asiganwa n’ibihe ibyo bita ‘Individual Time Trial’.
Abakinnyi 67 ni bo basigaye mu isiganwa rigeze ku munsi waryo wa karindwi mu duce umunani tugomba gukinwa mu gihe batangiye ari 80, bivuze ko 13 bamaze kuvamo.

Umukinnyi wa mbere yahagurutse ku Ntwari saa 14h:00 agakomeza kuri Tapis rouge – Nyakabanda – Kwa Mutwe agasoreza kuri 40 i Nyamirambo.
Umunyarwanda waje hafi muri iyi etape nto ni Areruya Joseph wabaye uwa 11 wakoresheje iminota 06’55”13, agakurikirwa na Mugisha Samuel wabaye uwa 22, akaba yakoresheje iminota 07’00”45.

Umunya-Eritrea TESFAZION Natnael uyoboye iri siganwa we yaje ku mwanya wa 21 yakoresheje iminota 06’59”77 akomeza kwambara umwenda w’umuhondo.

Ku rutonde rusange, Mugisha Moise utahiriwe n’aka gace kuko yakoresheje iminota 07’21”, ikizere cyo gukomeza kugabanya ibihe biri hagati ye n’Umunya-Eritrea uyoboye iri siganwa cyayoyotse kuko ahubwo ikinyuranyo cyazamutse kuko ubu amurusha umunota 01’30” mu gihe ejo hari hasigayemo umunota 01’18”.

@igicumbinews.co.rw