Amajyaruguru:Abamotari barakangurirwa kwitwara neza muri ibi bihe by’iminsi mikuru

Hejuru ku ifoto ni Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yambaye umwenda wa Polisi Ishami ryo mu muhanda arimo guha impanuro abamotari.

Muri Gahunda ya Gerayo Amahoro, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Gaspard Rwegeranya basabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari) kuzirinda icyateza impanuka muri iyi minsi mikuru ndetse no gukumira ibyaha muri rusange.

Ubu butumwa bwahawe abamotari bagera kuri 900 bo mu karere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza, bari bateraniye muri stade Ubworoherane.

Guverineri Gatabazi yasabye abamotari kutazatwarwa n’ibyishimo bakaba bakora impanuka. Abagira inama yo kwirinda gutwara moto banyoye inzoga zirenze ibipimo ndetse no kwirinda kugenda bavugira kuri Telefoni, yanabasabye kuzirinda kugendera ku muvuduko ukabije.

Yagize ati: “Murasabwa kwirinda gutwara moto mwanyoye inzoga zirenze ibipimo bigenwa n’amategeko 0, 08 bya alukoro mu maraso. Hari na bamwe muri mwe usanga bashyize telefoni muri izo ngofero muba mwambaye bakagenda bazivugiraho.”

Guverineri Gatabazi yabibukije ko impanuka atari bo bonyine zigiraho ingaruka ko ahubwo zigera ku bantu batandukanye.

Ati: “Iyo mukoze impanuka si mwebwe mwenyine bigiraho ingaruka, muziteza n’abandi bakoresha umuhanda, ndetse n’imiryango mwafashaga ikahahombera.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, SP Rwegeranya yasabye abamotari kujya bamenya neza abagenzi batwara kuko byamaze kugaragara ko harimo abakora ibyaha nk’ubujura bwo gushikuza ndetse no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati: “Byamaze kugaragara ko mujya mutwara abagenzi bakwirakwiza ibiyobyabwenge, nko ku mugoroba cyangwa nijoro hari abagenzi mutwara mwagera ahantu mugahagarara bagashikuza umuntu ibyo afite mugahita mwiruka mugacika. Akenshi ni mwebwe mufasha abo banyabyaha, muba muri abafatanyacyaha.”

Abamotari basabwe kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye ushaka gukora ibyaha cyangwa abashaka kubifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye.

Abamotari bagera kuri 900 bari bitabiriye ubu bukanguramba bishimiye impanuro bahawe n’abayobozi basezeranya kuzishyira mu bikorwa.

@igicumbinews.co.rw