Amakara agiye gucibwa muri Kigali

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko igiye gukumira amakara yinjira muri Kigali kugira ngo himakazwe gukoresha gaz, abadashoboye kuzigurira bafashwe mu buryo butandukanye, harimo guhabwa amacupa ya gaz ku nguzanyo bazajya bishyura buhoro buhoro.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko biri mu ngamba zo kugabanya ihumana ry’ikirere no kubungabunga ibidukikije, hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu guteka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yatangaje ko hari abantu bo muri Kigali bakoresha gaz, ariko ku rundi ruhande bafite n’amakara bakoresha yise ‘ayo guteka ibishyimbo’.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko ibyo bituruka ku myumvire yo kumva ko ibishyimbo bitekwa igihe kirekire ku buryo bitatekwa kuri Gaz gusa ngo iyo myumvire si yo kandi ikwiye guhinduka.

Ati “Mu Mujyi wa Kigali usanga umusilimu afite gaz afite n’umufuka w’amakara bita uwo guteka ibishyimbo. Nagira ngo mbabwire ko igihe cyo guteka ibishyimbo amasaha ane mu Rwanda cyarangiye ubu tugomba guteka ibishyimbo iminota 55.”

Ashimangira ko uwo mufuka w’amakara udakenewe mu ngo z’i Kigali, aho yavuze ko hari uburyo ibiribwa birimo, ibishyimbo, ibigori, amashaza n’ibindi byatekwamo ntibimare amasaha menshi kuri gaz.

Ati “Umufuka wo guteka ibishyimbo ntitukiwushaka mu ngo z’i Kigali cyangwa mu ngo z’abantu batekesha gaz. Ibishyimbo urabitora neza [reka nabyo mbyigishe] ukabironga ukabiraza mu mazi uri bubitekemo, mu gitondo ubyuka byarangije kunywa ya mazi […] ugashyiramo andi mazi ukabiteka.”

“Ni iminota 55 ibishyimbo bihira ubwo ndavuga ibigugu. Uwo iyo minota izashira bitahiye azanyishyuze ibyo biro bibiri cyangwa bitatu by’ibishyimbo yatetse ntibishye cyangwa iyo gaz yarenzeho. Rwose tubasabe mwivaneho uwo mufuka wo guteka ibishyimbo mu ngo zanyu.”

Minisitiri Dr. Mujawamariya yashimangiye ko amakara yinjira muri Kigali agiye gukumirwa, nubwo atatangaje igihe bizatangira gukorerwa, kuko abacana amakara bafite ubushobozi bwo kugura gaz.

Ku rundi ruhande ariko hari abakoresha amakara kuko badafite ubushobozi bwo kugura gaz, aho usanga bagura nk’amakara y’amafaranga 200 Frw yo gucana umunsi umwe. Abo ngo bazunganirwa.

Ati “Icyo tuzakoranaho n’ibigo by’imari ni ukugira ngo bashobore kuba baguriza abantu ariya macupa ya gaz kuko niyo ahenda noneho abantu bakaba bayishyura buhoro buhoro.”

Yavuze ko hari n’umushinga w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG, wiswe ‘Pay As You Cook’ kiri gufatanya na REMA kureba uko wagera ku banyarwanda bose. Ni uburyo umuturage ahabwa gaz iriho mubazi akajya yishyura iyo ashoboye, yashira ikazima ikongera kwaka yongeye kwishyura.

U Rwanda rwatangije icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Kizasozwa n’umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije uzizihizwa ku wa 5 Kamena 2020.

U Rwanda rushyize imbere gahunda zo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere. Ruherutse gushimirwa kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyatanze mu Muryango w’Abibumbye gahunda ivuguruye izagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu myaka 10 iri imbere.

@igicumbinews.co.rw

About The Author