Amakipe akomeje gusaba abakinnyi bayo kugabanya imishahara muri iki gihe shampiyona zahagaze

Atletico Madrid yiyunze kuri Espanyol Barcelone mu gusaba abakinnyi ndetse n’abakozi b’aya makipe ko babemerera gukata imishahara yabo mu gihe imikino y’umupira w’amaguru yahagaze mu gihugu cya Esipanye bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

Atletico ni imwe mu makipe ashora amafaranga menshi muri shampiyona ya Esipanye, bakaba bateganya ko bazagira igihombo gikomeye cyane, bitewe no guhagarikwa kwa shampiyona ya Esipanye igihe kitazwi kandi Esipanye ikaba iri mu bihugu byugarijwe cyane n’icyi cyorezo cya Covid-19.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu mu gitondo, nibwo ikipe ya Espanyol Barcelone yasabye abakozi ndetse n’abakinnyi bayo ko bagabanya imishahara yabo kugeza kuri 70 kw’ijana. Ibi babisabye abakinnyi, abatoza b’ikipe yabo ya mbere yaba  iy’abagabo ndetse n’iyabagore, Espanyol B ubwo n’ikipe yabo ikina mu kiciro cya kabiri ndetse kandi n’ikipe y’abakiri bato ba Espanyol aba bose basabwe ko bagabanyirizwa imishahara kugeza kuri 70 kw’ijana.

Ibi kandi bije bisanga iby’umukeba basangiye umujyi wa Barcelona, ku wa kane nabo batangaje ko bazagabanya imishahara y’abakinnyi babo, kugira ngo bagabanye igihombo cy’ikipe cyizava mu guhagarara kwa shamiyona, cyane ko Esipanye ndetse n’Ubutariyani kuri ubu ni bimwe mu bihugu Covid-19 iri ku kigero cyo hejuru.

Mu budage ho abakinnyi b’amakipe yabo akomeye nka Bayern Munich na Borussia Dortmund bamaze kwemera ko bazagabanyirizwa imishahara yabo. Ku munsi wejo ku wa gatanu Leta ya Esipanye yatangaje impfu z’abagera ku bihumbi bine na Magana inani mu gihugu hose bamaze guhitanwa n’icyorezo cya coronavirus, aho umunsi wabanjirije uwejo ubwo ni kuwa kane washize hapfuye abagera kuri Magana arindwi na mirongo itandatu n’icyenda mu masaha 24.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News