Amakipe yo mu majyaruguru arimo Sina Gérard FC na Gicumbi FC ndetse na Tsindabatsinde FC yabonye intsinzi
Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yari yakomeje ku munsi wa 17 mu matsinda yombi, aho itsinda rya Kabiri ryaranzwe no kubona intsinzi, gutanga ibyishimo ku bafana b’amakipe atuye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Sina Gérard FC, kuri Nyirangarama Pitch, yari yakiriye Nyanza FC maze iyitsinda igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na myugariro witwa Ndungutse ku munota wa 88, bituma abatuye Nyirangarama n’abari ku kibuga bose bongera kumwenyura.
Uyu mukino wari uryoheye ijisho watangiye Sina Gérard FC irusha bikomeye Nyanza FC, igenda iyotsa igitutu umunota ku wundi, inahusha ibitego byabazwe cyane ku basore Jaques na Eric Kongole, uyu wa nyuma akaba yaranahushije penaliti yashoboraga gutanga ikinyuranyo mu gice cya mbere cy’umukino. Ku ruhande rwa Nyanza FC, yagaragaraga nk’iyaje kwirwanaho kuko nta buryo bukomeye bwo gutsinda yabonye muri uyu mukino, aho byagaragaraga ko kubona inota rimwe byari bihagije kuri yo.
Umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa, ariko nticyishimiwe na Nyanza FC ndetse n’ubuyobozi bwayo, bwatangaje ko umupira Ndungutse yateye utageze mu izamu. Gusa, amashusho umunyamakuru wa Igicumbi News afite agaragaza ko igitego cyinjiye, nubwo ikipe ya Nyanza FC itigeze yemera icyemezo cy’umusifuzi.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Sina Gérard FC, Gervais, yabwiye Igicumbi News ko iyo aza gutsindwa, yari guhita asezera muri iyi kipe yo kuri Nyirangarama. Ati: “Abakinnyi banjye wabibonye batatse bikomeye, bari banyotewe n’amanota atatu, twari tumaze imikino itatu tutayabona. Ibi ni bwo byambayeho bwa mbere, iyo aya manota nyabura, byari no gutuma nshaka uko nsezera. Nge ngira ishyaka ryo gutsinda kandi hari ikizere ko nzagira amahirwe yo kugeza iyi kipe ku byo nemeye.”
Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yashakaga kuvugisha umutoza wa Nyanza FC ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe, banze kugira icyo batangaza, umwe mu bayobozi avuga ko aho kugira ngo bahabwe ikiganiro, cyahabwa abasifuzi. Ati: “Oya, ntabwo twe turavuga, muvugishe abasifuzi abe ari bo babavugisha.”
Ku ruhande rwa Sina Gérard FC, Nkundimana Théogène, uyobora iyi kipe, yabwiye Igicumbi News ko gutsinda Nyanza FC byabahaye imbaraga zo gukomeza guhatanira umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri. Ati: “Urabibona, twe kwa Sina Gérard duhora imbere. Ubu twabonye amanota 3, turi kunganya na Sunrise iri ku mwanya wa gatatu. Ikizere kirahari, ni ugukora nta gucika intege. Nongeye imbaraga mu busatirizi, hari ikibazo cyagaragaraga, kandi wabibonye ko birimo kugenda neza. Nta kabuza tuzahatana kugeza imikino irangiye.”
Mu gihe Sina Gérard FC yari mu byishimo i Nyirangarama, no mu Gasiza byari uko, kuko Tsindabatsinde yari imaze gutsinda Motar FC igitego kimwe ku busa, na ho Gicumbi FC itsinda UR FC kimwe ku busa, bityo amakipe yose yo mu Majyaruguru y’u Rwanda akabona amanota atatu ku kinyuranyo cy’igitego kimwe ku busa. Muri iri tsinda, ikipe ya Muhanga yanganyije na Sunrise iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Gicumbi FC, Sunrise, na Sina Gérard FC zikurikiranye mu myanya y’inyuma yayo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire uko umutoza wa Sina Gérard abisobanura ku Igicumbi News Online TV: