Amakipe yo muri Shampiyona ya Esipanye (La Liga) agiye gusubukura imyitozo

Shampiyona ya Esipanye y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru (La Liga), n’ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru muri iki gihugu bemeje ko imyitozo yakongera gusubukurwa.

Shampiyona ya Esipanye La Liga yatangaje ko bemeje imyitozo y’abakinnyi bapimwe (badafite indwara ya corornavirus), aba bemerewe gukora imyitozo, bikava ku mukinnyi umwe bagatangira gukora bari mu matsinda ariko ari ikipe yose.

bemeje gusubukura imyitozo ku bakinnyi b’abanyamwuga mu gihugu nyuma y’icyorezo cya coronavirus, ni mu gihe imikino muri iki gihugu yahagaritswe kuva tariki ya 12 Werurwe, bitewe n’iki cyorezo cya Covid-19 kimaze kwica abagera ku bihumbi 20,800 mu gihugu hose.

Mu cyumweru gishize Umuyobozi wa La Liga Javier Tebas, yatangaje ko imikino ishobora kugaruka mu kwezi gukurikira kwa Gicurasi, mu gihe ku wa gatandatu ushize Leta ya Esipanye yongereye igihe cyo kuguma mu rugo kugeza tariki ya 9 Gicurasi.

Perezida wa La liga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, bashyizeho ikigega cya miliyoni 10 z’amayero, kugira ngo bazafashe siporo ya Esipanye, aho kuri ubu bari guhamagarira n’abakinnyi ngo bagire umusanzu batanga.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News