Amakuru mashya kuri Padiri Ubald Rugirangonga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi

Padiri Ubald Rugirangonga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, ibikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021, abasaba gukomeza gusabirana.

Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mutarama 2021, Padiri Ubald umaze hafi amezi abiri arwaye Coronavirus yasabye abantu guhora biteguye no kudapfusha igihe cyabo ubusa.

Padiri Ubald yagaragaye aryamye mu gitanda cy’abarwayi, bigaragara ko ananiwe kuko yavugaga mu ijwi rito. Yari yambaye amadarubindi, yiyoroshe ishuka y’ubururu afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

Nubwo bigaragara ko yanegekaye, yavuze amagambo y’ihumure asobanura uburyo yisanze yanduye Coronavirus aho yari mu butumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Banyarwanda, nshuti zanjye ndabashimiye rwose. Nari ndi mu butumwa muri Amerika mpura n’icyorezo cya COVID-19, maze amezi abiri mu bitaro. Abo twasenganaga bagiye kubona babona ndabuze. Nageze aho njya muri Coma, sinamenya aho ndi pe! Ubu rero ndi mu bitaro bari kumfasha kuko byishe ingingo zose, ubu ndi kwiga kugenda nk’umwana.”

Yakomeje agira ati “Nkaba nshimira abantu mwese mwagiye mumfasha, munsabira. Nizeye ko mu kanya gato muzongera mumbone. Dukomeze dusabirane kandi duhore iteka twiteguye. Ntimwari muzi ko abantu bangana kuriya bazapfa mu 2020.”

Padiri Ubald yavuze ko kuba abantu binjiye mu mwaka wa 2021 ari uko Imana ibafiteho umugambi, gusa abibutsa kudapfusha umwanya wabo ubusa.

Ati “Wowe uwuvuyemo rero ukaba winjiye mu 2021 Imana igufiteho umugambi. Ntituzajye duta igihe kuko igihe cyose Imana yaguhamagara, wagenda uyibwira iki, ko wakoze iki?”

Padiri Ubald mu mashusho avuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza ariko hose atanga ubutumwa bumwe asaba abantu gukomeza gusabirana no gukora ibyo Imana ishaka.

Kugeza ubu Ubald arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu mujyi wa Salt Lake.

Katsey Long, Inshuti ye yanamusuye ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson, avuga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo bigaragaza ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

Long avuga ko mu burwayi afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

Ushaka gutera inkunga Padiri Ubald wakanda hano

 

@igicumbinews.co.rw