Amarangamutima ya Tidjala Kabendera wasezeye kuri RBA yari amaze imyaka 18 akorera

Tidjara Kabendera, umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda yasezeye nyuma y’imyaka 18 akorera Ikigo cy’Igihugu cyitangazamakuru.

Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA cyasezeye kuri uyu mugore bamushimira umusanzu yatanze mu kazi ke.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga za RBA, bagize bati” Turashimira Tijara Kabendera usoje imirimo ye muri RBA uyu munsi. Mu myaka 18 yakoranye ubwitange n’ubushishozi.Tumwifurije ishya n’ihirwe.”

RBA yasezeye kuri Tidjara Kabendera binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo

Ubu butumwa bwakurikiye ubwacaga amarenga ko yasezeye yari amaze akanya ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gice cya mbere cy’ubu butumwa Tidjara yagize ati” Hari ku itariki 10 Gicurasi imyaka hafi 18 ishize ubwo ijwi ryanjye ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda! Byari nk’inzozi zibaye impamo kuri jye kuko nari narabyifuje Imana irabikora mbigeraho. Mu by’ukuri sinabyishoboje kuko nta bundi buhanga usibye Impuhwe z’Imana! Ndashima cyane Imana yabikoze!”

Yakomeje mu gice cya kabiri cy’ubu butumwa agira ati” Hari benshi twahuriye muri iki kigo iyo myaka yose, babaye inshuti, abavandimwe, abajama mbese ni Umuryango mugari nungutse kandi nabyo ndabishimira Imana! Hari abo twahuriye mu cyo twita Show Biz, bose bari mu bafashije akazi nkora gukuza izina ryanjye!”

Yakomeje ashimira abakunda ibiganiro yakoraga, ati” Abakunzi mfite ndabizi ko ari benshi nta gushidikanya, mwese twabanye mu biganiro bitandukanye. Mwakomeje kungaragariza ko byose mwabikunze ubutitsa! Ese ubu imyaka maze munyumva ntiyaba ihagije ra?ubu sinayamanika?”

Yashimiye ubuyobozi bwa RBA yakoragaho, by’umwihariko ashimira nyakwigendera Victoria Nganyira wamwakiriye mu kazi. Yashimiye abandi bakoranye barimo Marcel Rutagarama, Jean Lambert Gatare, Fidel Kajugiro Sebarinda, Christine Uwizeye n’abandi benshi.

Yifashishije ubutumwa yatanze mu byiciro asezera abakunzi be

Kugeza ubu Tidjara Kabendera aherereye mu gihugu cya Turikiya aho bivugwa ko ari muri gahunda ze zisanzwe z’ubucuruzi.

Tidjara Kabendera yakunzwe na benshi mu biganiro byiganjemo iby’umuziki muri RBA. Kuba yarinjiye muri uyu mwuga ngo abikomora ku mubyeyi we Kabendera Shinani wamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside.

Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye muri Tanzania. Tidjara yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004.

Yagize ati “Inzozi zanjye zari ukuzicara ku ntebe data yicayeho, inzozi zari ukuzavugira kuri micro Shinani yavugiyeho. Naje nzi neza ko nta bagore bari mu mwuga, naje nshaka guhatana ngo nerekane ko Kabendera yasize imbuto nziza.”

Umwuga yawutangiriye muri Tanzania

Tidjara Kabendera yize amashuri abanza ku bigo bibiri ari byo EPA na Kivugiza, ayisumbuye ayakomereza kuri CIESKA aho yavuye ajya kwiga Ishami ry’Uburezi muri Tanzania.

Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza ariko yanga kujya kuminuza mu byerekeye uburezi ahubwo yinjira mu ishuri rya East African Training Institute [yafatwaga nk’agashami ka Kaminuza ya Dar es Salaam].

Umwuga yatangiye kuwihuguramo anabishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2002, yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura. Ibi byaje kumuviramo akazi ka buri munsi.

 

Tidjara Kabendera yasezeye muri RBA yari amaze imyaka 18 akorera

 

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru agiye mu bucuruzi

 

Kabendera Shinani ni uyu wo hagati [ise wa Tidjara Kabendera]. Iyi foto yafashwe ku itariki ya 18/11/1995
@igicumbinews.co.rw