Amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Congo ntiyanyuzwe na guverinoma ya Perezida Tshisekedi

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,amashyaka atavuga rumwe n’ubutetsi avuga ko nubwo perezida Felix Tshisekedi  yashizeho Guverinoma,ngo iyi guverinoma igizwe n’umubare mwinshi w’abakomoka mu ishyaka rya Kabila wahoze uyobora iki gihugu.

Ku munsi wo ku wa mbere nibwo Felix Tshisekedi yatangaje ko yashizeho guverinoma igizwe n’abantu 65 barimo 23 bo mu ishyaka rya Tshisekedi na 42 bo mu ishyaka rya Kabila wahoze ku butegetsi. Iyi mibare y’abagize guverinoma niyo amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutetsi aheraho avuga ko n’ubundi Kabila akiyobora mu gihe umubare mu nini w’abagize guverinoma baturuka mu ishaka rye.

Emery Kalwira, umuyobozi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yabwiye ijwi ry’Amerika  ko mu gihe umubare munini w’abagize guverinoma uturuka mu ishyaka rya Kabila nubundi ntaho yagiye atazarekura ubutegetsi.

Yagize ati”Kabila aracyari umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu, Tshisekedi ntabwo ari perezida w’ukuri,niyo mpamvu tugiye kubwira abantu bose guhaguruka tugasohora iriya guverinoma ubundi tugashyiraho indi “

Mu kwezi kwa  mbere Perezida Tshisekedi agitangazwa ng’uwatsinze amatora bamwe mu banyekongo bavuze ko atariwe wari watsinze amatora bityo ngo akaba ariyo mpamvu yatangiye gutegekwa na Kabila.

Abraham Lukabwanga, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida Tshisekedi yabwiye VOA ko  abagize guverinoma nshya batari basanzwe muri guverinoma akaba ariyo mpamvu bazagaragaza impinduka mu butegetsi bwa Congo,yavuze kandi ko guverinoma nshya igizwe n’abagabo n’abagore kandi intara zose uko zigera kuri 26 ngo zirahagarariwe muri guverinoma.

Perezida Tshisekedi yari ameze amezi  agera kuri arindwi atarashiraho guverinoma,abakurikiranira bya hafi politiki yo muri iki gihugu cya Congo bavuga ko impamvu yatinze gushiraho guverinoma yatinze kumvikana na Kabila ku bantu bari buzanwe muri guverinoma.

@igicumbinews