Amasoko abiri akomeye muri Kigali arafunzwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko rizwi nko kwa Mutangana n’inyubako ikoreramo isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market n’amaduka ari mu nkengero zayo bifunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi guhera kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2020.

Isoko ryo mu Mujyi ni rimwe mu masoko abiri yafunzwe biturutse ku bwiyongere bw
Isoko ryo mu Mujyi ni rimwe mu masoko abiri yafunzwe biturutse ku bwiyongere bw’abanduye COVID-19 bahabonetse
Isoko ry
Isoko ry’i Nyabugogo ahitwa kwa Mutangana na ryo ryabonetsemo abantu benshi banduye bitewe no kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali riravuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibipimo bya Minisiteri y’Ubuzima byerekana ubwiyongere bw’abanduye COVID-19 mu Karere ka Nyarugenge cyane cyane muri ayo masoko yombi.

@igicumbinews.co.rw