Amatariki Israel Mbonyi azakoreraho ibitaramo mu Burundi yamenyekanye




Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yamaze gushyira hanze gahunda yose ijyanye n’ibitaramo agomba gukorera mu gihugu cy’u Burundi, hagati y’ukwezi kwa kanama 2021.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yasakaye hirya no hino avuga ko uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, agiye gukorera ibitaramo  mu gihugu cy’u Burundi bizaba ari ibitaramo kidasanzwe.



Icyo gihe Israel Mbonyi yahise abyemeza abicishije ku mbugankoranyambaga ze, avuga ko nyuma yo gushaka kujya gutaramira mu Burundi inshuro nyinshi bikanga, noneho byakunze.

Ibitaramo bya Mbonyi mu Burundi bizatangira Kuwa gatanu, Tariki ya 13 Kanama 2021, akazatangira aririmbira abanyacyubahiro bo ku rwego rwohejuru(VVIP), nkuko bigaragara kuri positeri yamamaza ibi bitaramo, kizabera kuri Lycée Scheppers I Bujumbura.

Ikindi gitaramo Mbonyi azagikora bucyeye bwaho kuwa Gatandatu, Tariki 14 Kanama 2021, akazaririmbira abanyacubahiro basanzwe(VIP), nacyo kizabera kuri Lycée Scheppers.



Ibitaramo bya Mbonyi mu Burundi azabisoreza kuri Boulevourd de l’Indepandance I Bujumbura, aririmbira abaturage bose, kikazaba ku cyumweru tariki 15 Kanama 2021.

Israel Mbonyi agiye kuririmbira mu Burundi, mu gihe kuva 2015 u Rwanda rufitanye ibibazo n’iki gihugu, byanatumye bigenda bibangamira ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu, arinako bamwe mu bahanzi barimo Meddy na Bruce Melody bagiye basubika ku munota wanyuma ibitaramo bari bahafite, ku mpamvu zitatangajwe, nubwo bamwe bagiye babisanisha no kutizera umutekano wabo.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: