Amateka n’ibigwi by’Umuhanzikazi Celine Dion

Ubusanzwe amazina bwite yose y’uyu muhanzikazi ni Celine Marie Claudette Dion. Yavutse tariki ya 30 Werurwe 1968 ubu akaba afite imyaka 52.

Celine Dion ni umunyakanada wavukiye muri Quebec mu gace kitwa Charlemagne. Usibye kuririmba Celine Dion ni umwanditsi w’indirimbo, rimwe na rimwe akaba yarakinaga amafilimi.

Celine Dion yavukiye mu muryango wagutse w’abana 14 akaba ariwe mwana w’umuhererezi iwabo muri abo bana 14 bavukana. Ababyeyi be bakaba bose bari bavanzemo ubunyakanada ndetse n’ubufaransa.

Nyina akaba yaritwaga Therese naho papa we akitwa Adhémar-Charles Dion.

Mama we yamwise Celine abikuye ku ndirimbo yakundaga yitwa Céline d’Hugues Aufray.

Ubwo Celine yari afite imyaka itanu gusa, nibwo yaririmbye bwa mbere mu bantu benshi, bikaba byari mu bukwe bwa musaza we Michel aho yasubiriyemo indirimbo za Christine Charbonneau harimo izitwa Du Fil des aiguilles na Du Cotton.

Nyuma yaje gufatanya n’abavandimwe be bakora igitaramo cyabereye muri Bar y’ababyeyi be.

Nkuko Celine Dion yabitangarije ikinyamakuru cyitwa People Magazine,ngo kuva akiri muto yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi.

Afite imyaka 12 y’amavuko gusa yafatanyije na musaza we Jacques ndetse na Mama we, bamufasha kwandika no gukora indirimbo ye ya mbere yise Ce n’était que un rêve, iyo ndirimbo ikaba ari nayo yamuhuje n’umugabo we kuko yari asanzwe akora ibintu bijyanye n’umuziki bamenyana Jacques amushyiriye indirimbo ye ngo ayikore atungurwa cyane n’ijwi rya celine Dion wari ukiri muto mu gihe Angelil (uwo mugabo we), we yari afite imyaka 38.

Mu 1981, Uyu muririmbyikazi abifashijwemo n’uwari kuzaba umugabo we wahazaza yamenyekanye cyane muri Québec ,ubwo yashyiraga ahagaragara Alubumu ebyiri za mbere.

Mu rugendo rwa Celine Dion, yatangaje ko afite umukunzi nuko ntibyaba ibyishimo kuri nyina umubyara.

Nyina wa Céline Dion yakoze ibishoboka byose ngo abashe guhagarika umubano udasanzwe umukobwa we yari afitanye na René Angélil, atabyishimiye ariko undi amubera ibamba. Uyu muririmbyikazi ukomoka muri Québec mu gihugu cya Canada, kuri ubu afite imyaka 52 y’amavuko, akaba yarahuye na Réne Angelil ubwo yari afite imyaka 12 gusa y’amavuko, mu gihe uyu mugabo we yamurushaga imyaka 26 dore ko yari afite isaga 38.

Céline Dion yabwiye ikinyamakuru Access Hollywood mu mwaka wa 2013 ko ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko yumvaga akunze cyane uyu muririmbyi nawe ukomoka muri Canada witwa René Angélil, nubwo ngo yari amaze gushaka inshuro ebyiri zose ndetse akaba yari afite n’abana batatu, ku myaka 45 yari agize icyo gihe.

Mu 1982, indirimbo ye Ce nétait qu un rêve yatangiye gucuruzwa mu gihugu cy’Ubufaransa, Mu Ukwakira, uwo mwaka Celine yatsindiye umudali wa Zahabu mu iserukiramuco ry’indirimbo ku rwego rwisi ryari ryabereye i Tokyo mu gihugu cyUbuyapani.

Mu mwaka w’1984, yatoranyijwe ngo ahagararire urubyiruko rwo mu gihugu cye ubwo cyasurwaga na Papa Jean-Paul II ubwo yazaga kuri Stade Olympique de Montréal ku itariki 11 Nzeri muri uwo mwaka, ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa Une Colombe imbere y’imbaga y’abantu 65000.

Kuva icyo gihe,iyi ndirimbo yahise imenyekana cyane muri Quebec.

Muri uwo mwaka kandi, Celine Dion yasohoye alubumu eshatu zitandukanye: Mélanie , Les Plus Grands Succès de Céline Dion na Les Oiseaux du bonheur.

Mu kwezi kwa Kanama yatumiwe mu mihango yo kwizihiza isabukuru yimyaka 450 igihugu cya Canada cyari kimaze kivumbuwe na Jacques Cartier, aho yaririmbiye abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye uyu muhango.

Mu mwaka w’1985 yaririmbye indirimbo nziza cyane ya Les Yeux de la faim, bikaba byari mu rwego rwo gufasha abana bo muri Ethiopia. Muri uyu mwaka kandi yasohoye album yitwa C’est pour toi.

Nubwo Celine Dion yavukiye ahantu bakoresha igifaransa, umuhate we wamufashije no kubasha kuririmba mu zindi ndimi kuko yazigaga ashyizeho umwete, akaba ashobora kuririmba mu ndimi zitandukanye harimo icyesipanyoro, igifararansa, icyongereza, ikidage, ikilatini ndetse n’igishinwa.

Kumenya kuririmba mu ndimi nyinshi byamuhesheje kumenyekana mu bihugu bitandukanye kandi agakundwa, mu 1990, alubumu ye yise Unison yari ikozwe mu njyana ya Pop yarakunzwe cyane muri Amerika ya Ruguru no mu bindi bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza hirya no hino ku isi.

Celine yatangiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga muri za 80 aho yabonye igihembo cya Yamaha World Popular Song Festival mu 1982 naho mu 1988 agahabwa igihembo cya Eurovision Song Contest aho yari ahagarariye Ubusuwisi.

Celine Dion wari usanzwe aririmba mu gifaransa gusa, yaje kugirwa inama na Rene Angelil yo kwiga icyongereza kugirango azabashe kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika bo mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bakoresha icyongereza.

Ubwo nibwo yaje gukora indirimbo «My Heart will go on» yakunzwe cyane ikanakoreshwa muri filime y’amateka izwi nka « Titanic ».

Mu 1989 Celine Dion yabwiye umujyanama we mu muziki ari nawe waje kuba umugabo we ko ashaka kuzaba umustari nka Michael Jackson, niko kumugira inama yo kujya kwiga icyongereza akakimenya neza no guhindura amenyo ye mu rwego rwo kurushaho kugaragara neza.

Muri uwo mwaka kandi ubwo yari ari muri concert ya Incognito Tour, nibwo yagize ikibazo cy’ijwi aza kubagwa mu nzira z’umuhogo ndetse abuzwa no kongera gukoresha ijwi rye mbere y’ibyumweru bitatu.

Muri za 90 abifashijwemo n’umugabo we Angelil bashyingiranywe mu 1994.

Celine Dion yageze ku bikorwa byinshi byatumye akundwa ku rwego mpuzamahanga aho yari amaze kugirana amasezerano na studio yitwa CBS Records Canada yamufashaga gukora album z’igifaransa no mu cyongereza.

Mu 1999 Celine Dion yatangaje ko agiye kuba ahagaritse iby’umuziki akajya kwita ku muryango we w’abana batatu barimo impanga ndetse n’umugabo we dore ko umugabo we yari amaze kumenya ko arwaye kanseri. Ariko nyuma yaho yaje kongera kugaragara mu muziki aho yakoze album ze zitandukanye zirimo nka delles,..
Kuri ubu Celine yabaye ahagaritse ibyumuziki akaba ari kwita ku rugo rwe aho batuye muri Las Vegas muri Amerika, Nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana.

Lionel ITANGISHATSE/igicumbi news