Amateka y’umuhanzi Bruno Mars

Peter Gene Hernandez uzwi cyane mu muziki nka Bruno Mars, ni umuririmbyi, umwanditsi windirimbo. Utunganya indirimbo zamajwi akaba numukinnyi wa film wumunyamerika.

Yavukiye mu birwa bya Hawaii mu mujyi wa Honolulu tariki 8 ukwakira 1985, akaba avuka kuri Peter Hernandez na Bernadette San Pedro Bayot akaba afite ibisekuruza byo muri Amerika yamajepfo, Ubuyahudi, na Philippines bitewe naho ababyeyi be bagiye baturuka.

Ababyeyi ba Bruno Mars bahuye ubwo babyinaga mu birori, mama wa Mars akaba yari umubyinnyikazi winjyana ya Hula naho papa we akaba yaracurangaga.

Ku myaka 2 yamavuko, yahimbwe akazina Bruno na se kuko yasaga cyane numukinnyi wa Catch, Bruno Sammartino.

Mars ni umwe mu bana 6, akaba avuka mu muryango nubundi wabanyamuziki, akaba yarakuriye cyane mu njyana nka Reggae, Hip Hop, R&B, funk, pop, soul na rock.

Nyirarume wa Mars yari umwe mu bacuranzi ba Elvis Presley akaba ku myaka 3 yaramujyanye kuririmba mu gitaramo icyo gihe akaba yararirimbye indirimbo za Michael Jackson nabandi.

Ku myaka 4 yamavuko, yatangiye kujya aririmba iminsi 5 mu cyumweru mu itsinda ryari rigizwe numuryango. Mu mwaka w1992, Mars yagaragaye muri film yitwa Honey Moon in Vegas aho yakinne ari Elvis muto.

Kuba yarakunze Elvis ndetse akaba yari afite nyirarume umukorera, byatumye akunda cyane injyana ya RocknRoll. Ku myaka 17, nyuma yo kurangiza mu ishuri rya Roosevelt High School, yimukiye muri Los Angeles kugira ngo akurikirane impano ye ya muzika.

Yahise afata izina papa we yamwise Mars aba ari ryo atangira gukoresha mu muziki, kuri we akaba avuga ko iri zina yarikunze kuko mu gutereta abakobwa yajyaga avuga ko atari uwo kuri iyi si ahubwo yaturutse ku mubumbe wa Mars bikaba byari mu byamufashaga kwemeza abakobwa cyane.

Nyuma gato yo kugera muri Los, Mars yasinye mu nzu ya Motown Records muri 2004 ariko akaba atarabashije kuhakorera ngo agere kure. Nyuma gato yaje kuhava, ahura na Steve Lindsey akaba ariwe wamujyanye mu nzu nto ya Westside Independent ndetse akaba ari nawe wamuhaga amasomo mu kuririmba.

Icyo gihe Mars yatangiranye na Lindsey akaba amufata nkumuntu ukomeye kuri we wamweretse inzira mu muziki cyane cyane mu njyana ya Pop.

Mbere yo kuba umuhanzi akamenyekana ku giti cye, Mars yabanje kwandikira indirimbo abahanzi nka Alexandra Burke, Travie McCoy, Adam Levine, Brandy, Sean Kingston ndetse na Florida.

Yagiye kandi afasha abahanzi banyuranye mu ndirimbo zabo.
Yatangiye kumenyekana nkumuhanzi mu mwaka w2009 ubwo yaririmbanaga nabahanzi nka Travie McCoy mu ndirimbo Billionnaire ndetse na B.o.B mu ndirimbo Nothin on You zikaba arizo zatangiye kumugaragaza mu ruhando rwamahanga nkumuririmbyi.

Ijwi rye ritagira uko risa mu ndirimbo zinyuranye nka Grenade, Just The Way you are, Marry you, When I was your man, It will rain,… ni kimwe mu bituma akundwa cyane.

Mu mwaka wa 2010, yashyize hanze album ye ya mbere yise Doo-Wops & Hooligans, iyi album yamumenyekanishije cyane yagaragaragaho indirimbo nka Just The Way You Are ikaba yaraje mu ndirimbo 10 za mbere kuri Billboard Hot 100, ndetse ikaba yaragaragaragaho izindi ndirimbo zakunzwe cyane ku isi yose nka Grenade, Marry you nizindi.

Mu kwezi kwa Nzeli 2010, Mars yafashwe na police ya Las Vegas kubera gutwara ibiyobyabwenge bya Cocaine, akaba yaratanze ihazabu ryamadolai 2.000 ndetse agakora nimirimo ingana namasaha 200.

Album ye ya mbere uretse kumumenyekanisha nkumuhanzi wumuhanga yamuhesheje ibihembo binyuranye harimo na Grammy Award nkumuhanzi ufite ijwi ryiza wumugabo muri 2011, nibindi binyuranye.

Muri uwo mwaka kandi [2011] yakoranye n’itsinda rya Bad Meets Evil mu ndirimbo Lighters ikaba yarakunzwe cyane.

Mu kwezi kwa nzeli 2011, yaririmbye indirimbo It Will Rain yakunzwe nabwo cyane ikaba yaranifashishijwe muri film Twilight Saga: Breaking Dawn Part 1 nkindirimbo ya mbere iherekeza amashusho.

Bruno Mars yakomeje kugenda akora umuziki ari nako akundwa cyane, cyane cyane mu bakunzi bwa Mars higanjemo abakobwa ahanini bitewe nijwi rye rito cyane ku buryo benshi bamwitiranya numukobwa iyo aririmba bikaba bituma abakobwa bamwiyumvamo cyane.

Mars amaze gushyira hanze album 2, ari zo Doo-Wops & Hooligans ya 2010, ndetse na Unorthodox Jukebox ya 2012. Mu bantu Bruno Mars afata nkikitegererezo mu muziki we harimo Elvis Presley, ndetse na Michael Jackson.

Bruno Mars kandi mu buzima bwe bwa Muzika yatwaye ibihembo 2 bya Grammy Awards ndetse nibindi byinshi byo mu bundi bwoko, akaba amaze kugurisha amakopi ya album agera kuri miliyoni 11 ndetse nizindi kopi miliyoni 68 zindirimbo (singles) ku isi yose.

Bruno Mars azi gucuranga ibicurangisho binyuranye harimo Guitar zubwoko bwose, piano, harmonica, beatbox, ndetse ningoma.

Mu mwaka wa 2011 yaje ku rutonde rukorwa nikinyamakuru cya Time Magazine rwabantu 100 bavuga rikijyana ku isi ndetse muri uyu mwaka ikinyamakuru cya Forbes cyamushyize ku mwanya wa mbere mu bantu 30 bari munsi yimyaka 30 bakomeye ku isi. Kugeza muri uyu mwaka, Bruno Mars ni umukire ufite amadolari miliyoni 60.
Umuhanzi Bruno mars yakoze amateka ubwo yegukanaga ibihembo bitandukanye bya grammy ahize ibindi bihangage muri muzika bitandukanye nka jay-z.

Ni mu mwaka ushize wa 2018 muri leta zunzubumwe z’Amerika habereye ibirori byo gutanga ibihembo ku bahanzi nibyamamare bizwi nka Grammy Award 2018.

Grammy Awards ni ibihembo biba bihanzwe amaso n’imbaga y’abantu batandukanye bagamije kureba ni nde muhanzi ufite ubuhanga bwatuma ahiga abandi mu ruhando rwibyamamare, kuri iyi nshuro bikaba byabereye mu nyubako ya Madison Square Garden.

Iyi nyubako iri mu zikomeye mu Mujyi wa New York muri Amerika aho usanga ibitaramo bikomeye akenshi na kenshi ari ho bibera.

Bruno Mars, Ed Sheeran na Kendrick Lamar bari mu bihariye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2018, mu gihe ku ruhande rwabakobwa, Alessia Cara ariwe wenyine wegukanye igihembo.

Bruno mars avuka mu muryango wabahanzi aho se umubyara yari umucuranzi naho nyina we akaba umubyinnyi winjyana ya hula.

Hula cyangwa se hula dancer ni injyana yari iya gakondo mu muri leta zunze ubumwe za America. Ni nkuko mu Rwanda tugira indirimbo za karahanyuze cyangwa gakondo dance, intore dance nizindi ziba zifitanye isano numuco gakondo wigihugu runaka. Nyina wa Bruno mars yabyinaga iyi njyana.

Niyo mpamvu nabavukana na Bruno mars nabo baje kuba abahanzi. Aba barimo abavandimwe be bajyaga kwitoza kuririmba (repetition) mu mujyi wa Hawai, muri gahunda yabo yo kurushaho kwamamara no kwita kuri muzika yabo nibwo ku itariki ya 27 Nzeri 2018 ahagana mu ma saa tatu zumugoroba (9 pm) batangiye kujya muri uwo mujyi ngo nabo bagere ku ruhando mpuzamahanga mu rwego rwa muzika.

Urubuga broadwayworld rwanditse ko Jaime, Tiara, Tahiti na Presley bagize itsinda LYLAS bahagurutse iwabo berekeza muri Amerika yAmajyaruguru bajyanywe no gukomerezayo gahunda zose zijyanye numuziki.

Muri uru rugendo rwa muzika ya Bruno mars na bashiki be baje gucibwa intege niminsi mibi kandi igira nabi yatwaye umubyeyi wabo.

Nyina wumuhanzi wicyamamare ukora injyana ya Pop, cyangwa umwite Bruno Mars yitabye Imana ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013, aho yari ari ku Kirwa cya Hawaii muri Leta zune ubumwe za Amerika.

Bernadette Hernandez, umubyeyi wuyu muhanzi, yapfuye azize indwara yo mu mutwe, nkuko byatangajwe nabayobozi binzu itunganya umuziki ya Atlantic Records, mu gihe Mars we atabashije kugira icyo ahita atangaza ubwo yabona ibyabaye kuri nyina bityo ahitamo kuruca akarumira.

Hernandez yitabye Imana afite imyaka 55 yamavuko, ubu turi 2019 iyaba akiri mu buzima aba afite imyaka 61 yamavuko.

Yapfiriye i Honolulu ku Bitaro bya Queen Medical Center byumvikane ko ari muri leta zunze ubumwe za america. Kugeza ubu, nta kindi kiratangazwa ku bijyanye nurupfu rwumubyeyi wa Bruno mars, Hernandez.

Umubyeyi wa Bruno Mars na we wari umuririmbyi akaba numubyinnyi windirimbo gakondo (Hula dancer), akomoka mu Birwa bya Philippine, ndetse ni na we wafashije umwana we Bruno Mars kwiyumvamo no gukunda umuziki kuva akiri muto.

Niyo mpamvu ubwo Bruno mars yakiraga inkuru mbi ko nyina yitabye rurema nawe yaguye igihumure amarangamutima ye arahinduka, ibi byaramubabaje kugeza naho yamaze icyumweru ntawe avugisha nawe ubwe yaranze kubyakira.

Nyamara yaje kubimenyera nyuma nibwo yakomezaga kwigaragaza mu jyana benshi mumuzimo ya pop ndetse na Rnb kugeza ubwo abaye umuhanzi ukunzwe nabatari bake kugeza magingo aya.

Kuba kandi nyina wa Bruno mars yaritabye imana ngo byaje kubera ikibazo bashiki ba mars nkuwari kubabera umujyanama mwiza mu bijyanye na muzika, kuko yari umunyamuziki ukomeye ndetse wamamaye cyane.

Bruno Mars, uheruka guhabwa igihembo cya “Grammy Award”, ararushaho kumvikana cyane mu ndirimbo nka “Locked out if the Heaven”,  “The crazy song”,n’izindi.

Kugeza ubu umuryango wa Bruno Mars umaze kuba uwa bahanzi gusa bitari ibyo kwigana ahubwo babikomora ku babyeyi, dore ko na nyina we Bernadette Hernande, uheruka kwitaba Imana kuwa 2 Kamena 2013, nawe yagiye amufasha cyane nubwo we yakoraga injyana gakondo.

Uretse kandi kuba Bruno mars ari umuhanzi, producer ni numubyinnyi kabuhariwe mu njyana ya pop.

Mbere yuko Bruno mars aba umuhanzi wicyamamare uririmba ku giti cye cyangwa solo yandikaga indirimbo akanazikora umunsi ku wundi.

Aha ndaguha ingero zabahanzi yagiye yandikira indirimbo zitandukanye nka Alexandra burke, Travie Mccoy, Adam Levine, Brandy, sean Kingston na flo-rida.

Nyuma y’uru rugendo nibwo yatangiye kwikorera ku giti ke album ya gatatu, 24k magic. Yanditse ku rukuta rwe rwa facebook ati “iki ni cyo gihe cyo kwandika ingingo ya 3, umuhanzi ntafite umwanya wo guta kugeza igihe ageze ku cyo ashaka”.

Mu kwezi kwa gatatu 2015, yavuze kuri album ye ya gatatu biciye mu kinyamakuru gisohoka buri kwezi mu gihugu cyubushinwa. Mars yagarukaga kukuvuga ko akeneye kongera imbaraga mu myandikire ye, indirimbo ze, amashusho akora akanakora impinduka mu zindi album ze ugereranyije nizo yakoze.

Uretse kuba yaratwaye Grammy Awards 11, yatwaye kandi nibindi bihembo bitandukanye birimo Three Brit Awards, Four Guinness world record, nine American na soul train music awards muri 2011.

Muri  International Federation of Phonographic Industry ((IFPI), ni ikigo mpuzamahanga kigenzura inyungu yibigo bikora amajwi. IFPI yashyize ku mwanya wa mbere indirimbo nka Just the Way You Are” na “Grenade”. Izi ndirimbo zikaba ari zo zafashwe nkindirimbo zibihe byose muri icyo kigo aho zacurujwe million 12.5 ndetse n10.2 zamadorali y’america.

Ibi bikaba byaramugize icyamamare muri muzika byongeye kandi akaba numuhanzi wacuruje ibihangano bye mu rwego rushimishije mu mwaka wa 2012.

Muri 2014, mars yacuruje yungutse amafaranga renga million 130 mu bihangano bye mu bice bitandukanye byisi. Naho  2016-2017 yacuruje arenga million 26 muri album zitandukanye narenga million 180 mu bihangano bye ku isi hose.

ITANGISHATSE Lionel/igicumbinews.co.rw