Amavubi atsinze RDC ibitego 3-2

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuri uyu wa gatatu  iraye yandikiye amateka kuri Stade des Martyrs mu mukino wa gicuti wayihuje na Leopard ya Congo Kinshasa wari ugamije kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma izakirwamo na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Uyu mukino wabereye kuri iyo Stade yo mu Mujyi wa Kinshasa, watangiye 19:35 za Kigali, aho byari saa 18:35 zo muri uyu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu mukino, Mashami yitabaje Kimenyi Yves mu izamu, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange mu bwugarizi.
Imbere yabo hari Nsabimana Eric, Nshimiyimana Imran na kapiteni Niyonzima Haruna mu gihe abashakaga ibitego ari Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest abenshi bagiye basimburwa .

Umukino watangiye Congo irusha Amavubi cyane kuburyo byageze k’umunota wa 35 imaze gutera koruneri 7 kuri imwe, k’umunota wa 43 nibwo Congo yafunguye amazamu igitego Amavubi yaje kwishyura k’umunota wa 45 gitsinzwe na Manzi Thierry k’umupira yeteresheje umutwe uvuye muri koruneri yari itewe na Captaine Niyonzima Haruna. Igice cya mbere cyahise cyirangira amakipe yombi anganya.

Igice cya kabiri Amavubi yaje yariye karungu k’umunota wa 60 Sugira Erneste yatsinze igitego cya 2 bakomeza kwataka cyane k’umunota wa 69 Nsabimana Eric (Zidane) atsinda icya 3 ,umukino ugiye  kugera k’umusozo k’umunota wa 88 Congo yabonye igitego cya 2, umukino waje kurangira Amavubi atsinze Congo ibitego bitatu kuri bibiri.

Ikipe y’u Rwanda yaherukaga guhura n’iya RDC muri CHAN 2016 i Kigali, aho u Rwanda rwasezerewe muri ¼ rutsinzwe ibitego 2-1.

@igicumbinews.co.rw