Amavubi: Mashami yahamagaye abakinnyi 31 mu rwego rwo kwitegura CHAN 2020

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun mu mwaka utaha.

Muri CHAN 2020 izatangira ku wa 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc, Togo na Uganda.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo FERWAFA yatangaje abakinnyi 31, umutoza Mashami Vincent yagiriye icyizere.

Muri abo harimo 11 ba APR FC, bane ba Rayon Sports, batanu ba AS Kigali, batandatu ba Police FC, batatu ba Kiyovu Sports, umwe wa Musanze FC n’undi wa Gasogi United.

Yahamagaye kandi Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude (bombi bakinira APR FC) na Sibomana Patrick wa Police FC ku rutonde rw’agateganyo.

Amavubi azatangira umwiherero ku wa Kane nyuma yo gupimwa COVID-19 ku wa Gatatu.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) ni zo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Abakinnyi 31 bagiye kwitegura CHAN 2020

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Usengimana Faustin (Police FC), Bayisenge Emery (AS Kigali), Rusheshangoga Michel (AS Kigali) na Serumogo Ally (Kiyovu Sports).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali) na Twizerimana Onesme wa Musanze FC.

@igicumbinews.co.rw