Amavubi yabonye intsinzi abanyarwanda bari banyotewe byatumye bamwe babyuka bakigabiza imihanda
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze Togo mu mukino ukomeye cyane, igitego cya Sugira Erneste winjiye asimbuye gitumye u Rwanda rujya imbere ya Togo 3-2, rujya muri 1/4 cy’irushanwa.
Umukinnyi Sugira Erneste werekanye ko ari imwe mu ntwaro y’Amavubi yinjiye asimbuye Savio Nshuti ku munota wa 65, akigeramo ni bwo yahise atsinda igitego ku munota wa 66.
Kare cyane ku munota wa 5 umukinnyi Manzi Thierry yagize imvune, nyuma gato avamo, asimburwa na Bayisenge Emery, mu gice cya kabiri Martin Fabrice Twizerimana wahaye Sugira umupira na we yinjiye asimbuye Kalisa Rachid.
Umukino ukomeye, usize Byiringiro Lague ashobora kubona amahirwe yamwerekeza mu makipe akomeye kuko ni umwe mu bagoye cyane Togo.
Amavubi yakabaye yayoboye umukino mu gice cya mbere, Byiringiro Lague yacenze ba myugariro ba Togo ahereza umupira Jacques Tuyisenge wenyine ariko amahirwe ntiyabyara umusaruro.
Ikipe y’u Rwanda yari hejuru mu kwitanga, abakinnyi nka Olivier Niyonzima Seif bagaragaje urwego rwiza, ndetse na Bayisenge Emery.
Togo yafunguye amazamu ku gitego cya Yendoutie Richard Nane ku munota wa 38 kishyurwa na Niyonzima Olivier Seif ku munota wa 45.
Yendoutie Richard Nane wa Togo ku munota wa 58 yongeye kurunguruka izamu rya Kwizera biba 2-1. Bidatinze Jacques Tuyisenge n’umutwe widunda arishyura ku munota wa 61 biba 2-2.
Sugira Erneste udakunda gutenguha Amavubi n’Abanyarwanda yunyuguje ba myugariro ba Togo, baryama hasi, atsinda igitego biba 3-2.
Mu wundi mukino i Yaounde, Maroc yatsinze Uganda 5-1.
Amavubi asoje akazi yasabwaga, ndetse n’impaka zari mu itsinda C, agize amanota 5, na Maroc igize 7, zahita zijya muri 1/4.
Zisanzeyo Congo Kinshasa, Congo Brazaville zazamutse mu itsinda B, na Mali ndetse na Cameroon yakiriye irushanwa.
Uganda na Togo ziratashye zikurikiye Niger na Libya, zatashye mu itsinda B na Burukina Faso na Zimbabwe zatashye mu itsinda A.