Amavubi yabonye intsinzi abanyarwanda bari banyotewe byatumye bamwe babyuka bakigabiza imihanda


Kare cyane ku munota wa 5 umukinnyi Manzi Thierry yagize imvune, nyuma gato avamo, asimburwa na Bayisenge Emery, mu gice cya kabiri Martin Fabrice Twizerimana wahaye Sugira umupira na we yinjiye asimbuye Kalisa Rachid.
Umukino ukomeye, usize Byiringiro Lague ashobora kubona amahirwe yamwerekeza mu makipe akomeye kuko ni umwe mu bagoye cyane Togo.




Ibyishimo byahereye i Limbe, ubwo Ikipe y’Igihugu yari imaze gutsinda Togo mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C, abakinnyi, abatoza n’abandi bose babaherekeje, bahuriye mu rwambariro baririmba bati “Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye.”
Amasaha make mbere y’uko Amavubi ajya muri uyu mukino, yabanje kugezwaho ubutumwa n’impanuro za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wasabye abakinnyi gukinira hamwe, bagashaka ibitego.
U Rwanda na Namibia ni byo byari bigeze ku mukino wa Kabiri bitarinjiza igitego mu izamu muri iri rushanwa rya CHAN 2020 riri kuba ku nshuro ya gatandatu, ariko rwinjije ibitego bitatu mu mukino umwe.
Abanyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye basutse amarangamutima yabo nyuma y’intsinzi ihambaye, u Rwanda rwabonye nyuma y’igihe kirekire, abakunzi ba ruhago banyotewe kwishima.
Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, ni umwe mu bashimishijwe n’intsinzi y’Ikipe y’Igihugu, ashyira kuri Twitter utumenyetso tw’umutima dutatu turi mu mabara y’ibendera ry’Igihugu, akurikizaho ijambo ‘Amavubi’.
Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, yashimiye Amavubi ku buryo yakinnye nk’indwanyi.
Ati “Mwakoze cyane Amavubi, mwerekanye ishyaka ryo guhangana kugira ngo mubone iyi ntsinzi. Mukomeje muri ¼ mubikwiye. Umutoza yakoze ku mahitamo y’imikinire. Dutewe ishema namwe.”
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagize ati “Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye. Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.”
Ku rundi ruhande, Minisiteri ya Siporo yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwishimira intsinzi y’Amavubi ariko bazirikana kwirinda COVID-19.
Yagize iti “Turashimira Amavubi ku bw’intsinzi ahaye u Rwanda. Tuributsa Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Bayisenge Emery 8’), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Twizeyimana Martin Fabrice 56’), Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio (Sugira Ernest 61’), Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).
Togo: Abdoul-Moubarak Aigba, Bilal Moussa, Abdoul-Sabourg Bode, Messan Toudji, Abdou-Samiou Tchatakora, Yandoutne Nane (c), Ismael Ouro-Agoro, Kossivi Adjahli, Abdoul-Halimou Sama, Kakouvi Amekoudi na Kparo Ahoro.








@igicumbinews.co.rw