Amavubi yanyagiye Seychelles ibitego 7-0

Amavubi y’u Rwanda yakiriye Seychelles mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu matsinda y’ibihugu bya Afurika azakomeza gushaka itike ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.
Bizimana Djihad (19′), Meddie Kagere (30 & 55”) na Jacques Tuyisenge (32’& 36′), Yannick Mukunzi (61′) na Hakizimana Muhadjili (79′) ni bo batsinze ibitego birindwi by’u Rwanda muri uyu mukino wo kwishyura.

U Rwanda rwahise rubona itike izarujyana mu matsinda yo gukomeza gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gutsinda Seychelles igiteranyo cy’ibitego 10-0.

NI IKI KIGIYE GUKURIKIRA ?

Hagendewe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, amakipe 28 ari mu myanya kuva kuri 27-54 yagiye ahura abiri hagati yayo kugira ngo hazavemo ibihugu 14 bizajya mu ijonjora rikurikira.
Ijonjora rya kabiri rizaba ririmo ibihugu 40 birimo 14 byavuye mu majonjora n’ibihugu biri mu myanya kuva kuwa 1-26. Ibi bihugu 40 bizagabanywa mu matsinda icumi (10) aho buri tsinda rizaba ririmo ibihugu bine (4).
Amatsinda azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura amakipe asurana hagati yayo uko ari ane. Ikipe icumi (10) zizaba zayoboye amatsinda zizajya mu ijonjora rya gatatu bagende bahura hagati yabo mu mukino ubanza n’uwo kwishyura bityo haboneke amakipe atanu (5) y’ibihugu azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Jacques na Meddy Kagere bishimira igitego
Ikipe ya Seychelles