AMAFOTO: Amavubi yatangiye imyitozo bamwe mu bakinnyi barabyibushye

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo ‘Amavubi’, ikomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

Amavubi yatangiye umwiherero ku wa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri ahamagawe mu cyumweru gishize. Abakinnyi n’abatoza babanje gupimwa COVID-19 ndetse bapimwe n’ibilo kugira ngo harebwe uko imibiri yabo ihagaze.

Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho iri kwifashisha abakinnyi 16 bitabiriye umwiherero biganjemo abari bahamagawe ku rutonde rwo gutegereza.

Kimwe mu byagiye bigarukwaho mbere y’uko Amavubi ahamagarwa hagati ya tariki ya 7 Ukwakira, ni uko abayishinzwe batinze gutangira kuyategura mu gihe Cap-Vert bizahura, yo yakinnye imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu cyumweru gishize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.

Uko iminsi yicuma yegereza amatariki y’umukino, ni ko imibare iba myinshi ku mutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, kugeza ubu ushobora gukina na Cap-Vert nta mukino wa gicuti mpuzamahanga abonye nubwo ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko bukomeje gukora ibishoboka ngo uboneke.

Irindi hurizo riri kuri Mashami ni ukuba mu bakinnyi 16 ari gukoresha imyitozo kugeza uyu munsi, umukinnyi umwe (umunyezamu),Kimenyi Yves, ni we usanzwe abanza mu kibuga.

Mashami asanzwe azwi nk’umutoza udakunda guhindura imikinire ahubwo agakoresha amazina amenyerewe mu ikipe ku buryo byagorana kubona atungurana agakoresha benshi mu bakinnyi bamaranye igihe mu mwiherero mu gihe abandi bose baba bitabiriye ubutumire kandi abakina hanze ari bo bashobora kuba bari ku rwego rwiza dore ko basanzwe bakina mu gihe abakina imbere mu gihugu baheruka gukina ku wa 14 Werurwe.

Abakinnyi 11 bo muri APR FC, bane ba AS Kigali n’abandi 10 bakina hanze, bose bahamagawe muri 37, ntibazitabira umwiherero w’Amavubi mbere ya tariki ya 25 Ukwakira kuko bakiri mu makipe yabo kandi ari bo byitezwe ko basanzwe bashingirwaho mu ikipe y’Igihugu.

Kuba Amavubi yaratangiranye umwiherero kimwe cya gatatu cy’abakinnyi bahamagawe ndetse 33% by’abo bawitabiriye bakaba ari abo ku rutonde rwo gutegereza, bigaragaza ko ikipe yateguwe ku gitutu ndetse bigoye kwizera ko yabona umusaruro mwiza kuri Cap-Vert.

Ikibazwa ni uburyo ikipe y’Igihugu itateguwe byibuze kuva mbere gato y’uko imikino isubukurwa tariki ya 28 Nzeri, byanashoboka igashakirwa imikino ya gicuti muri uku kwezi kuko n’Abanyarwnada bakina hanze bafashe akaruhuko k’imikino y’amakipe y’ibihugu ariko bakaba batari bafite aho berekeza.

Igisubizo FERWAFA na Ministeri ya Siporo batanga ni uko nta gutinda gukabije kwabayeho kubera icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi bukavuga ko bwari bugishyira ku murongo uburyo ikipe iziteguramo, ikaba yakwitoza, ikanakina hakurikijwe ingamba zihari zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Biteganyijwe ko abari mu mwiherero, bazakora imyitozo kugeza tariki ya 19 Ukwakira, bafate akaruhuko, bazongere gusubira mu mwiherero ku wa 25 Ukwakira, aho byitezweho ko ari nabwo hazitabira abakinnyi ba APR FC na AS Kigali zamaze gutangira imyitozo zitegura imikino Nyafurika zizakina mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko kuva icyo gihe ari nabwo hazatangira kwitabira bamwe mu bakinnyi 10 bakina hanze bahamagawe bitewe n’igihe barekurirwa n’amakipe basanzwe bakinamo.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Abakinnyi bari mu mwiherero ni: Kimenyi Yves Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Iradukunda Eric, Aimable Nsabimana, Mico Justin, Twizerimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Jean Bertrand, Usengimana Faustin, Sibomana Patrick “Pappy’’, Rutanga Eric, Ngendahimana Eric, Iyabivuze Osée, Twizerimana Onesme na Sugira Ernest.

 

Amavubi akomeje imyitozo kuri Stade ya Kigali: Sugira Ernest, Sibomana Patrick na Nsabimana Aimable ni bamwe mu bari mu mwiherero

 

Benshi mu bakinnyi b’Amavubi barabyibushye nyuma yo kumara hafi amezi arindwi badakina

 

Amavubi ari kwitegura Cap-Vert ntarimo abakina hanze, abo muri APR FC na AS Kigali

 

Mashami Vincent afite inshingano zikomeye zo guhesha u Rwanda itike ya CAN 2022 nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza
@igicumbinews.co.rw