Amb. Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri yitabye Imana




Ambasaderi Joseph Habineza wari uzwi ku izina rya “Joe” yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko yarwaye akaremba ubundi akajya kwivuriza muri Nigeria akaza kuhava ajya kwivuriza muri Kenya ari naho yapfiriye.



Habineza ni umwe mu ba Minisitiri bakunzwe cyane n’urubyiruko kubera ukuntu yicishaga bugufi.

Hagati y’i 1994 kugeza muri 2000 yakoreye uruganda rwa Heineken muri Congo Kinshasa na Nigeria.

Nyuma yaje kwinjira muri Politike y’u Rwanda muri 2004 agirwa Minisitiri w’urubyiruko umuco na Siporo.

Aza kwegura kuri uyu mwanya muri 2011, yongera kugaruka muri Guverinoma mu mwaka wa 2014, Tariki 24 Nyakanga, asubira ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo n’umuco yaje kongera kuwuvaho mu ntangiriro z’umwaka wakurikiyeho, Tariki 24 Gashyantare 2015.

Mu mirimo izwi yaherukaga gukora mu kigo cy’Ubwishingizi cya Radiant.

Habineza Joseph yitabye Imana ku myaka 56, yari yaravukiye mu karere ka Kamonyi.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: