Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yafunzwe

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yahagaritse ibikorwa byayo mu buryo bwo kwirinda, nyuma y’uko umwe mu bantu baheruka kuyijyamo mu nama, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus.

Mu butumwa iyi ambasade yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, yavuze ko “nyuma y’uko umwe mu bantu banduye Coronavirus yitabiriye inama muri ambasade, Ambasade y’u Bubiligi i Kigali izaba ifunze kugeza kuwa 28 Werurwe 2020, nyuma y’amabwiriza y’inzego z’ubuyobozi n’uburyo bwo kwirinda.”

Yakomeje iti “Muri icyo gihe, ambasade ntabwo izashobora gukora ikintu icyo aricyo cyose kijyanye n’ubusabe bwa Visa. Abagenzi baragirwa inama yo kwimura ingendo zabo cyangwa bakegera ubutumwa bwa EU bujyanye n’aho bari bagiye kwerekeza, bagahabwa ubufasha.”

@igicumbinews.co.rw