Ambasaderi Karega yasubije abasabye ko yirukanwa n’abashinja u Rwanda ubwicanyi muri RDC

Mu minsi ishize nibwo ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, yanditse kuri Twitter asubiza abantu bashinjaga u Rwanda uruhare mu bwicanyi bwabereye mu gace ka Kasika mu 1998, agaragaza ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Ubwo butumwa bwo ku wa 24 Kanama nyuma bwaje gusibwa, bwavuzweho byinshi, ndetse bituma bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yapfobeje ubwo bwicanyi, bakavuga ko akwiriye kwirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Jeune Afrique, yasobanuye icyo yashakaga kuvuga, n’uburyo abantu bamwe bakomeje gukora iyo bwabaga mu guhindanya umubano w’u Rwanda na RDC uhagaze neza.

J: A : Haheruka kuvugwa byinsi kubera tweet mwakoze ku bwicanyi bwa Kasika bwabaye mu 1998. Ni iki mwashingiragaho mu guhakana uruhare rw’ingabo z’u Rwanda muri icyo gihe?

Amb Karega : Ntabwo nahakanye ko habaye ubwicanyi. Icyo navuze ni uko hagomba kubaho kugendera ku bimenyetso bifatika. Tweet nakomojeho yavugaga ko hari imidugudu itandatu yatwitswe, ko hapfuye abantu 1100 , maze bakabishinja Ingabo z’u Rwabda.

Ariko muri icyo gihe hari na FARDC (Forces Armees Congolaises], u Burundi, Angola, Uganda, abarwanyi ba Mai Mai… none kuki bavuga u Rwanda? Ryaba ari icengezamatwara? Bijyanye no kwanga abanyarwanda? Mpagarariye igihugu cyanjye hano bityo ntabwo nagombaga kureka ibyo birego gutyo ngo bigende.

J.A : None kuki wasibye tweet wari wanditse?

Amb Karega : Naje kubona yatumye hazamuka byinshi kandi ntabwo nashakaga guteza ikibazo. Bavuze ko nahakanaga ubwicanyi bwakozwe muri icyo gihe, bamwe bamfata nk’ubupfobya, nyamara ntabwo nigeze mvuga ko abantu batapfuye. Icyo navuze ni uko uko ntawe ugaragaza ko ari Ingabo z’u Rwanda zabishe.

J.A: Wakiriwe na Perezida Tshisekedi ku wa 25 Kanama. Yaba ari yo mpamvu?

Amba Karega : Oya, bwari ubutumire bumaze iminsi, bujyanye n’umubano w’ibihugu byacu byombi.

J.A : Mu 2010, raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yabaruye ibyaha byakorewe mu ntambara ebyiri za Congo hagati ya Werurwe 1993 na Kamena 2003, n’uruhare rw’u Rwanda muri “Mapping Report” yavuzwe cyane. Igihugu cyanyu cyiteguye ubutabera mpuzamahanga bukurikiranye ibyaha byakozwe muri icyo gihe?

Amb Karega : U Rwanda ntabwo ruzasaba ishyirwaho ry’urukiko ku byaha byakorewe mu kindi gihugu. Ariko icyo gihugu nikibona ishyirwaho ry’urwo rukiko rwihariye, u Rwanda rugashinjwa cyangwa rugahamagazwa, ruzisobanura.

J. A : Abantu benshi bakomeje gusaba ishyirwaho ry’urwo rukiko. Barimo na Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ariko hari na Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa ihuriro rya Lucha. Yaba ari gahunda ya politiki cyangwa ni ubusabe busanzwe?

Amb Karega : Ntabwo nshaka guca urubanza. Ni uburenganzira bwabo: Bazi icyo bashaka n’uburyo bwo kukigeraho. Bazi n’uburyo bishobora kubafasha mu nyungu zabo za politiki. Ariko niba ibyo bakora bidahuye n’ibyo dushaka, tuzagaragaza uko tubona ibintu, kandi ibitekerezo bikomeye nibyo bizahabwa agaciro.

J.A : Bamwe muri bo basaba ko mwakwirukanwa. Mwabasubiza iki?

Amb Karega: Ntabwo bafite uburenganzira bwo gutuma ngenda. Nashyikirije guverinoma impapuro zinyemerera guhagararira igihugu hano. Guverinoma nisanga hari impamvu zikomeye zatuma nirukanwa, izakurikiza ibiteganywa n’amasezerano ya Vienne.

J.A: Hashize iminsi uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, James Kabarebe, ashinje Denis Mukwege n’abandi gukora icengezamatwara ryo kwanga Rwanda bishingikirije Mapping Report. Mwaba mubona ko bitavuzweho rumwe?

Amb. Karega: General Kabarebe yabwiraga urubyiruko ruba muri diaspora nyarwanda mu bihe byo kwizihiza isabukuru ya 26 yo kwibohora. Yabashishikarizaga gutaha mu gihugu, ngo ntibite ku bavuga ko gutaha atari ngombwa, no kudaha agaciro ibivugwa muri Mapping Report bisa n’aho Denis Mukwege yigize umuvugizi wayo. Kuba hari bamwe mu banyarwanda badashaka gutaha iwabo ni ukubera raporo nk’izo.

Ndashaka kugaragaza neza ko Mapping Report yari “imbanzirizamushinga”, ibihugu byatunzwe agatoki byagiye bigerageza kwisobanura ari nayo mpamvu raporo ya nyuma itigeze yemezwa. Ntabwo ari ibintu bifatika.

J.A : U Rwanda rwaba rusanga mu banyapolitiki cyangwa imiryango itari iya leta muri Congo, harimo abashaka kuvangira umubano wa Tshisekedi na Paul Kagame?

Amb Karega : Hari byinshi bibigaragaza. Abantu bashaka guca intege Perezida Tshisekedi kubera ko yagaragaje ko yiteguye kwagura umubano mu bya dipolomasi, cyane kurusha uko byakorwaga mbere. Yegera buri wese by’umwihariko abaturanyi, ibyo hari abo bidashimisha.

Umubano mwiza n’u Rwanda wakiriwe nabi n’abadushinja ibibi byose.

J: A Uruhare rw’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo ntiruvugwaho rumwe kuva mu myaka 20 ishize. Ni iyihe mpamvu Kigali yashingiyeho icyemezo cyo kohereza ingabo ku butaka bwa Congo?

Amb Karega : U Rwanda ntabwo rwaje kwigarurira Congo cyangwa gucukura Coltan. U Rwanda rwaje kurwanya FDLR, muri rusange abajenosideri bari bagifite intwaro, bakambitse hafi y’umupaka. Birababaje kuba byarakurijeho intambara yahiritse Marshal Mobutu. Ariko gahunda yo kubohora igihugu yari iy’Abanye-Congo.

Byongeye, AFDL (Alliance Démocratique pour la Libération du Congo] yabyaye PPRD [Parti du People pour la Reconstruction et la Démocratie, ya Joseph Kabila], RCD [Rassemblement congolais pour la democratie] na MLC [Mouvement de libération du Congo ya Jean Pierre Bemba].

Nibo mbere na mbere bakwiye gusubiza ku byabaye mu burasirazuba bwa Congo muri iyo myaka, u Rwanda rwaje gutanga umusanzu. None kuki twabibazwa?

J.A : Ni gute amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa RDC ?

Amb Karega : Mbere na mbere ni abayobozi ba Congo ni bo bagomba gushakira amahoro igihugu cyabo no kugarura ubumwe mu baturage. U Rwanda rwo ntacyo rusaba, nta gace na gato rufite ku butaka bwa Congo.

Twishimiye imipaka yacu n’ubutaka bwacu, uko bwaba ari buto kose.

J.A : None ni gute amahoro yaboneka niba u Rwanda rutemera uruhare rwarwo?

Amb Karega : Mu buhe buryo buri umwe yakwemera cyangwa ntiyemere ibyo bakoze? Ninde uvuga ku byaha byakozwe mu Rwanda nyuma ya 1994 n’abantu bavuye muri Congo, kubera ko Congo yari yabaye ubuhungiro bw’abajenosideri? Uyu munsi turimo kugerageza guhindura paji no kurwanya ibibi byabaye isoko y’ibibazo bikomeye byabaye mu karere k’ibiyaga bigari.

Amb Karega aganira n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Perezida Tshisekedi muri iki cyumweru
@igicumbinews.co.rw