Ambasaderi w’Ubushinwa muri Israel bamusanze mu rugo rwe yapfuye

Umutegetsi wo muri Israel yabwiye BBC ko Du Wei, wari ambasaderi w’Ubushinwa muri Israel, yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo mu nkengero z’umujyi wa Tel Aviv.

Uwo mutegetsi yavuze ko polisi yatangiye iperereza, ariko ko ibigaragara by’ibanze byerekana ko nta kintu kindi cyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Bwana Du wari ufite imyaka 57 y’amavuko, yasanzwe mu gitanda yapfuye ndetse icyateye urupfu rwe ntikiratangazwa.

Ubushinwa ntacyo buratangaza ku makuru y’urupfu rwa Du Wei.

Uyu ambasaderi yari yubatse, akaba yari afite umwana w’umuhungu, ariko umuryango we ntiwari bwamusange muri Israel kubana na we kuva yatangira ako kazi.

Yabaga ahitwa Herzliya mu nkengero z’umujyi wa Tel Aviv.

Polisi ya Israel yagenzuye aho byabereye Polisi ya Israel yagenzuye aho byabereye

 

Umuvugizi wa polisi ya Israel yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

“Nkuko bisanzwe bigenda mu kazi [kacu], amatsinda y’abapolisi ari aho byabereye”.

Televiziyo 12 TV yo muri Israel yasubiyemo amagambo y’abaganga itatangaje amazina, ivuga ko bayibwiye ko ibigaragara by’ibanze ari uko Bwana Du yapfuye asinziriye azize urupfu rusanzwe.

Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa internet rw’ambasade y’Ubushinwa muri Israel ubwo yari akimara kugirwa ambasaderi, Bwana Du yashimagije umubano hagati y'”igihugu cya kabiri mu bukungu ku isi [Ubushinwa] na Israel, igihugu kirangwa n’ubushabitsi [business] buto buto”.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru, ibiro by’ambasade yakoreragamo byibasiye bikomeye Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika wari wanenze Ubushinwa ku buryo bwitwara mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus, ubwo yari mu ruzinduko muri Israel.

Mu gisubizo byanyujije mu kinyamakuru Jerusalem Post cyo muri Israel, ibiro bye byamaganye amagambo ya Bwana Pompeo bivuga ko “adashobora kwiyumvishwa”, bihakana ko Ubushinwa bwigeze buhishira amakuru ajyanye na coronavirus.

@igicumbinews.co.rw