Amnesty International irashinja inganda zikora inkingo kuzima ibihugu bikennye




Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International urashinja inganda 6 zikora urukingo rwa Coronavirus, kutaziha ibihugu bikennye ndetse zikananga gutanga uruhushya kuzindi nganda kugirango nazo zirukore kuko banze no gusangira n’izindi nganda ikoranabuhanga bakoresheje.

Amnesty yabitangaje muri Raporo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu yitwa “Imiti ibiri y’ubusumbane”, uyu muryango uvuga ko urukingo rwa Astrazaneca, BioNTech, Johnson & Johnson, Modern, Novavax na Pfizer, zakozwe zinatangwa ku kimenyane cy’ibihugu bikize.

Umunyamabanga wa Amnesty International, Agnes Callamard, avuga ko “Gukingira abantu nibwo buryo bw’ubusamo bwonyine isi ifite kugirango isohoke muri aya makuba”.



“Iki cyakabaye kuba igihe cyo gushimira inganda zakoze inkingo vuba zikitwa intwali, gusa ubu turazinenga kudatanga uburenganzira ku nganda zindi zikora imiti kugirango inkingo Llzikorwe ku bwinshi.”

Amnesty iravuga ko yakoze ubushakashatsi kuri izi nganda zikora inkingo ireba uburyo zubahirije uburenganzira bwa muntu, amabwiriza agenga ibiciro, ibijyanye n’umutungo mu uby’ubwenge, uko inkingo zakwirakwijwe n’umucyo wabyo. 

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko izi nganda esheshatu zananiwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gutanga inkingo.

Bukavuga ko “Mu nkingo miliyari 5.76 zakozwe ku isi hose, 03% byazo nizo zonyine zagiye mu bihugu bikennye mu gihe 79% byazo zagiye mu bihugu bikize”.

Raporo ivuga ko nubwo hagiyeho gahunda ya COVAX yo gusaranaganya inkingo itigeze ikurikizwa ahubwo izi nganda zakomeje kwihera inkingo ibihugu bikize, zanga gutanga umusanzu wazo mu guha ibindi bihugu.

Amnesty ivuga ko izi nganda zanze guha icyangombwa ibihugu nka Afurika y’Epfo n’Ubuhinde uruhushya rwo gukora izi nkingo.

Amnesty igasaba ko uyu mwaka warangira inkingo zirenga Miliyari za Coronavirus zigeze mu bihugu bikennye kugirango icyi cyorezo kireke gukomeza gusakara cyane.

Ibihuga by’Afurika na bimwe byo muri Aziya n’Amerika y’Epfo nibyo byagezweho n’ingaruka zo kutabona inkingo



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: