Amwe mu mafoto 9 y’ibihe by’ingenzi byaranze ubutegetsi bwa Trump

Nyuma y’imyaka ine y’ubutegetsi bwa Donald Trump, ejo kuwa gatatu Amerika iraramutswa umutegetsi mushya.

Twashyize hamwe itsinda ry’amafoto ya bimwe mu bihe bikomeye by’ubutegetsi bwe, kuva ku guhura n’abategetsi bakomeye kugeza ku kwakira icyamamare muri White House.

Abantu bari baje mu irahira rya Donald Trump mu 2017

Kuri iyi foto ni abantu bari bateraniye kuri US Capitol n’urubuga rwa National Mall ubwo Donald Trump yarahiraga tariki 20/01/2017.

Hashize iminsi arahiye, Trump yashinje ibinyamakuru kubeshya ku mubare w’abitabiriye, avuga ko amashusho n’amafoto by’uyu muhango byagaragaje abitabiriye nkaho bari bacye kurusha uko banganaga.

Ushinzwe itangazamakuru muri White House yabwiye abanyamakuru ko “aribo bantu benshi bitabiriye umuhango wo kurahira”.

Bivugwa ko perezida mushya yari arakajwe n’igereranya ku mafoto ryakorwaga no mu muhango w’irahira rya Barack Obama mu 2009, ryerekanaga abantu benshi cyane kurusha aba.

Ab'imyemerere 'y'ikuzo ry'abera' (White Supremacists) mu myiyerekano y'i Charlottesville, Virginia, tariki 11/08/2017

Amatara y’abigaragambya bafite imyemerere y’ikuzo ry’abazungu (White Supremacists) i Charlottesville, Virginia, mukwa 08/2017 yatumye bagereranywa na Ku Klux Klan (KKK) – itsinda ry’abahezanguni b’abazungu banga abirabura, ryashinzwe mu myaka ya 1890.

Umunsi wakurikiyeho, umugore yarishwe n’abandi bantu 19 barakomereka ubwo imodoka yinjiraga mu bigaragambya bo ku rundi ruhande bamagana abo barangwa n’ivanguramoko.

Perezida Trump yamaganye “urugomo rw’impande nyinshi” bituma benshi bamunenga kubona kimwe abigaragambya b’aba ‘White supremasists’ n’abigaragambya bamagana ivanguramoko.

Byafashe amasaha 48 kugira ngo Trump yamagane abo ba ‘White supremacists’.

Hashize imyaka itatu, Joe Biden yavuze ko uku gushidikanya kwamagana iri vanguramoko kwa Trump ari byo byatumye afata icyemezo cyo kuziyamamaza bagahatana mu matora agamije kumusimbura.

Trump akikijwe n'abandi bategetsi mu nama ya G7 muri Canada mu 2018

Iyi nama ntiyatangiye neza kuko mbere yayo yatangaje umusoro wa 25% ku byuma na 10% kuri aluminium byinjira uri US ivuye muri EU, Mexico na Canada. Ibyo bihugu byose byavuze ko nabyo biri bwihimure, iki kibazo cyaranze iyi nama.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yari yabanje guteranaho amagambo na Trump kuri Twitter mbere y’iyi nama.

Andi mafoto yo muri iyi nama yerekanye umwuka w’ubucuti hagati y’aba bategetsi, ariko ifoto imwe hano yafashwe na benshi nk’iyerekana neza uburyo muri iyi nama ibintu bitari byoroshye.

Trump yavuye muri iyi nama mbere y’abandi bategetsi, asiga avuze ko Amerika bayifashe “nk’igifuka cy’amafaranga buri wese ari kwibamo”.

Melania Trump yambaye ijaketi yanditseho ngo "Ntacyo bimbwiye rwose, wowe?"

Mu 2018, umugore wa perezida wa Amerika Melania Trump yafotowe yambaye ijaketi yanditseho ngo “Ntacyo bimbwiye, wowe?”, mu gihe yari agiye gusura ikigo cyakira abana b’abimukira.

Benshi bibajije ku butumwa yashakaga gutanga yambara iyo jaketi mu rugendo nk’urwo, cyane cyane mu gihe umugabo we yari acanyweho umuriro kubera politiki ye ku bimukira yatandukanyaga abana n’ababyeyi babo ku mupaka.

Umuvuguzi wa Malania icyo gihe yavuze ko “nta butumwa buzimije” bwari mu byanditse kuri iryo koti.

Gusa,nyuma Melania yaje kwemera ko bwari ubutumwa “ku bantu no ku bitangazamakuru byansebyaga. Nashakaga kubereka ko ntacyo bimbwiye. Wavuga ibyo ushaka byose, ariko ntibizambuza gukora ibyo mbona ko bikwiye”.

Nancy Pelosi akomera amashyi Trump mu gihe yavugaga ijambo ryitwa State of the Union

Nancy Pelosi yahaye Trump amashyi benshi babonye ko ari nko kunnyega Trump ubwo yari arangije kuvuga ijambo rizwi nka ‘State of the Union’ mu kwezi kwa kabiri 2019.

Trump yari amaze kurenga ku bisanzwe bikorwa, aho mbere yo kuvuga perezida abanzirizwa akanahabwa ikaze n’ukuriye umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga babonye ko ubukeba bwa perezida n’ukuriye abadepite bugaragarira neza muri ayo mashusho. Iyi foto yiswe ‘Pelosi clap’ yakwiriye henshi ku isi.

Trump yinjira muri Korea ya ruguru mu mupaka wa gisirikare ugabanya Korea zombi

Mu kwa gatandatu 2019, Perezida Trump yinjiye muri Korea ya ruguru akandagiye mu ruhande rwayo ku mupaka wa gisirikare ubagabanya na Korea y’epfo. Yahise aba perezida wa mbere wa Amerika uri mu biro urenze uwo murongo.

Icyemezo cya Trump cyo guhura na Kim Jing-un cyaratunguranye kandi benshi ku isi baragishimye, cyane ko bahuye nyuma y’uko bombi bari abamze igihe baterana amagambo y’ibitutsi no gukangata.

Nubwo babonetse nk’abunze imibanire yabo, nta yindi ntambwe yatewe mu biganiro byo kubuza Korea ya ruguru imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi, n’ibiganiro bya kabiri byari kubahuza i Hanoi mu 2019 byarapfubye nyuma y’uko Amerika yanze icyifuzo cya Pyongyang cyo kuyivaniraho ibihano irimo.

Kim Kardashian avuga ahagaze iruhande rwa Trump mu gikorwa cyo kuvugurura imikorere y'inkiko

Kim Kardashian-West ari kuvugira muri White House mu muhango wo kuvugurura imikorere ya za gereza mu kwezi kwa gatandatu 2019.

Icyi cyamamare mu biganiro byo kuri televiziyo muri Amerika cyabashije kumvwa na perezida ubwo cyaharaniraga izo mpinduka.

Mu 2018, Kim Kardashian yabashije kugera ku butegetsi bwa Trump ku ruhande rwa nyirakuru wakatiwe gufungwa burundu. Alice Johnson nyuma yaje guhabwa imbabazi mu cyemezo cyafashwe na Trump ubwe.

Trump ubu yari amaze kubabarira abandi bantu 94 ndetse hari amakuru ko ashobora kubabarira abandi 100 mu masaha ashigaje ku butegetsi.

Perezida Trump afashe bibiliya imbere y'urusengero rwa St John's Episcopal i Washington DC

Trump afashe bibiliya imbere y’urusengero rwa John’s Episcopal, ruri hakurwa y’umuhanda uva kuri White House mu kwezi kwa gatandatu 2020.

Imyigaragambyo yo mu mahoro yariho iba hafi aho ku mbuga ya Lafayette Square yabanje gutatanywa hakoreshejwe imbaraga kugira ngo perezida n’abagendana nawe babashe gutambuka n’amaguru bagere kuri urwo rusengero.

Mbere yari yatangaje ko ashaka “kwigarurira imihanda” akarangiza imyigaragambyo yari imaze ibyumweru iba nyuma y’iyicwa ry’umwirabura George Floyd i Minneapolis bikozwe n’umupolisi w’umuzungu.

Iki gikorwa cye cyababaje benshi kinateza uburakari ku bayobozi benshi mu madini, bamushinje gukoresha idini mu mpamvu za politiki.

Umunyamategeko we umugore we n'abana be bareba ikiganiro mpaka cya mbere cya Trump na Biden

Umuryango wa Trump uri kureba ubwo Donald Trump yari mu kiganiro mpaka cya mbere na Joe Biden i Cleveland mu kwezi kwa cyenda 2020.

Barenze ku mabwiriza yategekaga abaje bose kwambara agapfukamunwa – nabo banenzwe cyane kimwe na se kudafata nk’igikomeye iyi virusi.

Hashize iminsi micye nyuma y’iki kiganiro, Trump bamusanzemo Covid-19.

Yamaze amajoro atatu mu bitaro avurwa mbere yo gusubira muri White House aho yavuze ko “ameze neza” ndetse ashishikariza abantu kudatinya iyi virusi.

Abashyigikiye Donald Trump ku rwinjiriro rw'ingoro y'inteko ishingamategeko mu myigaragambyo bise iyo "guhagarika ubujura"

Imbaga y’abashyigikiye Donald Trump buriye inkuta z’ingoro y’inteko ishingamategeko i Washington mu ntangiriro z’uku kwezi mu myigaragambyo bise iyo “guhagarika ubujura”.

Byakurikiwe n’ijambo rye ry’iminota 70 abashimira icyo gikorwa cyo kugerageza kubuza inteko kwemeza intsinzi ya Joe Biden. Aba bantu bangije byinshi muri iyo nzu ndetse bagerageje kwinjira mu byumba abadepite bari bihishemo.

Abantu batanu barapfuye, barimo umupolisi umwe.

Trump yaje kweguzwa n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, aba perezida wa mbere wa Amerika wegujwe n’abadepite ubugira kabiri. Yahakanye ibyo aregwa byo gushishikariza imyigaragambyo y’urugomo kuri iyo ngoro.

All images copyright: Reuters& Getty Images

@igicumbinews.co.rw