Amwe mu mateka ya Michael Jordan wabaye umukinnyi w’ikirangirire muri Basketball

Michael Jeffery Jordan yavukiye mu mujyi wa Brooklyn muri New York, Tariki ya 02 Gashyantare 1963, kuri se witwa James Jordan na nyina witwa Deloris Jordan akaba umwana wa kane mu bana batanu bavukana. 

Michael Jordan ni umwe mu bantu bazwi cyane mu mateka ya siporo cyane cyane mu mukino wa Basketball ku isi.

Se yari umukanishi mu gihe nyina yakoraga akazi k’ubucungamari muri Banki.

Nyuma y’iminsi mike ageze inaha ku isi umuryango we waje kwimukira muri Leta ya California ya ruguru mu mujyi wa Wilmington kuko batari bizeye umutekano w’aho babaga mbere.

Aho babaga mbere ni muri Brooklyn i New York kuko Jordan ari ho yaboneye izuba rirasa bwa mbere mu mateka ye.

Nubwo Michael Jordan azwi nk’umukinnyi w’ikirangirire wabiciye bigacika muri Basketball, ntabwo yakuze ariyo akunda kuko mu bwana bwe yakundaga Baseball cyane.

Jordan yaje gukunda Basketball bitewe no guherekeza mukuru we agiye mu myitozo ya Basketball witwa Larry. 

Ibi byaje gutuma ubwo yajyaga mu mashuri yisumbuye ajya mu ikipe ya Basketball y’ikigo.

Ibi ntibyamuhiriye kuko inshuro ya mbere babanje kumwanga kuko yari mugufi kandi anananutse, byatumye akora imyitozo ku giti cye maze mu mpeshyi yakurikiyeho asubira mu ikipe y’ ikigo cye.

Nyuma yaho gato nuko aba ageze muri iyo kipe, yaje kuba kizigenza kuko mu mikino yagikiniye yagifashije gutwara ibikombe bitandukanye kandi yanabatsindiye amanota menshi kuko ayo yatsinze ari ku mpuzandengo ya 25 kuri buri mukino.

Ibi byatumye atorwa mu ikipe y’umwaka izwi nka Mcdonald All-American Team.

Mcdonald All-American Team ni ikipe ifite imbaraga mu mikino y’amaboko izwi nka basket muri America.

Arangije amashuri yisumbuye yabonye bourse imwemerera kwiga muri kaminuza ya Karolina ya ruguru aho yabakiniye imikino myinshi akagenda abona n’ibihembo bitandukanye kubera ubuhanga bwe.

Ibi ntibyatinze kuko vuba na bwangu mu 1984 nyuma yo gutwara igihembo cya Naismith nk’umukinnyi w’umwaka yaje kuva muri kaminuza ajya mu cyo bita NBA draft.

Aha muri NBA draft niho yaje gutoranywa ku nshuro ya gatatu n’ikipe ya Chicago Bulls. 

Nyuma yo gutoranywa na Chicago Bulls yagize impinduka zigaragara muri iyi kipe kuko mu mwaka we wa mbere mu mikino yose yakinnye yagize impuzandengo y’amanota 28.2 kuri buri mukino.

Ibi byose byatumye atorannywa mu bazakina NBA All Star Game muri uwo mwaka aho yaje no gutwara igihembo cy’umukinnyi muto urimo azamuka neza.

Mu gihe yamaze akinira Chicago Bulls yatwaranye nayo shampiyona 6, aba umukinnyi wahize abandi muri shampiyona inshuro 6, aba umukinnyi kandi wahize abandi mu mikino ihuza abasitari cyangwa se ibyamamare inshuro 3.

Mu mwaka w’i 1993, ubwo ikipe yakiniraga ya Chicago Bulls yari imaze gutwara shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi, ariko bitunguranye yahise atangaza ko asezeye mu gukina Basketball bitewe n’uko se yari amaze kwicwa n’abajura bashaka kumwiba.

Si iyi mpamvu gusa ahubwo n’inkuru zamwandikagwaho zivuga ko akina urusimbi nazo zatumye afata umwanzuro wo gutuza akareka gukina Basket.

Mu 1994, Jordan yahisemo kujya gukina Baseball aho yahise agirana amasezerano n’ikipe ya Chicago white sox.

Akigera muri kipe yabakiniye season imwe gusa.

Tariki ya 18 Werurwe 1995, Jordan yagarutse gukina basketball asubira muri Chicago bulls aho iyi kipe yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma, uyu mukino witwa play-offs.

Nyuma y’ibi byose yongeye kumanukana igitinyiro yahoranye mu maso y’abakeba.

Muri season yakurikiyeho Chicago Bulls yatsinze imikino 72 igatsindwa 10 gusa.

Kubera gukorana ishyaka n’imbaraga zitangaje, yakoreye amafaranga menshi biza gutuma ashyirwa no ku rutonde rw’abakire bavuga rikijyana.

Michael Jordan,aherutse kwinjira mu mubare w’abaherwe b’abakinnyi bacyuye igihe bafite umutungo urengeje miliyari y’Amadolari.

Yaretse gukina basket nuko agerageza baseball, Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Forbes,
Mu 1999, Jordan yarongeye atangaza ko asezeye burundu muri Basketball ko nta n’igitekerezo cyo kuzongera kugaruka gukina ukundi afite.

Muri iyo minsi ntibyatinze Jordan yaje kuba umwe mu baherwe b’ikipe ya Washington wizards.

Hagati muri shampiyona 2001-2002 Jordan yongeye kugaruka mu kibuga aho yakiniye Washington Wizards ariko ntacyo yayifashije kuko igihe kinini yakimaze mu mvune bituma muri 2003 asezera burundu mu gukina Basketball, ahita aba Perezida w’ikipe ya Washington wizards.

Michael Jordan yashakanye n’abagore babiri, uwa mbere yitwa Juanita Jordan bakaba barabanye kuva mu 1989 kugeza mu 2006, baje kubyarana abana batatu.
Nyuma yo gutandukana mu mwaka wa 2013 yashatse umugore wa kabiri witwa Yvette Prieto bakaba barabyaranye abana babiri n’ubu baracyabana.

Uyu mugabo wamamaye mu mukino wa basketball ni umwirabura, yakuze yanga ivangura rishingiye ku ruhu aho riva rikagera haba no hanze y’umukino.

Kubera kwemera ko abantu bose ari bamwe, abirabura n’abazungu bangana,Michael Jordan akimara kumva ibijyanye n’urupfu rw’umwirabura George Floyd yagaragaje ko ababaye nuko bimutera intimba mu mutima.

Vuba na bwangu yahise yiyemeza kugira uruhare mu kurandura ivanguraruhu avuga ko rimaze gushinga imizi muri Amerika.

Mu minsi yashize nibwo Michael Jordan yavuze ko agiye gutanga Miliyoni 100 z’Amadolari afatanyije n’ikigo cye cy’ubucuruzi “Jordan Brand”, aya madorali angana na miliyari 93 na miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda,
Aya mafaranga azayaha ikigo giharanira ubutabera n’uburinganire bw’abaturage ubundi gikore akazi ko kwita ku burezi buboneye kuri bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michael Jordan yagize ati: “Turi mu mwaka wa 2020, umuryango wa Jordan wita ku bantu bose batuma ubaho neza. Nubwo ibintu byiza byinshi byagezweho, hari imyitwarire y’ubunyamaswa ikiri mu bantu”.

Jordan abaye uwa mbere utanze inkunga nini mu ruhando rw’abakinnyi batandukanye ku isi, akayiha umuryango ufasha abaturage kandi udaharanira inyungu.

Abakunzi b’umukino w’intoki wa Basketball, ntibazibagirwa Michael Jordan, ariko hari abataherukaga amakuru ye nyuma y’uko ahagaritse gukina agiye mu kiruhuko.

Ni umwe mu bakinnyi bubashywe cyane muri uwo mwuga wakunzwe agatwara ibikombe byinshi n’imidari.

Hari igihe yatwaye umwanya wa mbere mu buhanga muri NBA akinira Chicago-Bulls, aha byari mu mwaka w’1990-1991 akomeza uwo mwanya no muri 91-1992 kugeza 1993.

Muri 1994 nibwo Michael Jordan yafashe icyemezo bwa mbere cyo gusezera muri uwo mukino wa basketball akajya mu kiruhuko nyuma y’urupfu rwa se umubyara nkuko nabikubwiye hejuru.

Nuko atangira kuba mu minsi y’icuraburindi kubera urupfu rw’umubyeyi we yakundaga.
Byarangiye agarutse mu myaka ya 1995, kuva icyo gihe akomeza gutwara ibindi bikombe muri NBA, kuva 1995 kugeza 1998.

ITANGISHATSE Lionel/Igicumbi News