Apr Fc bigoranye ikuye insinzi mu Bugesera

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru yari igeze ku munsi wa kabiri aho ikipe ya Bugesera Fc yakiriye ikipe ya Apr Fc mu mukino wabereye kuri Stade nshya yiyi kipe i Nyamata.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda aho amakipe yombi yatangiye afite inyota yo gutsinda igitego, byaje no kuviramo rutahizamu wa Bugesera Fc Peter Otema guhabwa ikarita itukura bitewe no gukinira nabi umuzamu wa Apr Fc Rwabugiri Omar aho yateye ishoti mu izamu, umuzamu yarikuramo undi akaza akaguruka akamutera umugeri ashaka gusongamo umupira.

Bugesera Fc imbaraga zayo zahise zigabanuka kuko yakomeje umukino ari abakinnyi 10 gusa .

Apr Fc yakomeje gusatira cyane ishaka igitego byaje kuyihira kuko k’umunota wa 33 w’igice cya mbere Bukuru Christophe yaje guha umupira mwiza Imanishimwe Djabel nawe ntakuzuyuza aba awuboneje mu izamu Apr Fc iba ibonye igitego cya mbere yaheshejwe n’abakinnyi babiri bavuye muri Rayon Sports.

Igice cya mbere cyarangiyei kipe ya Apr Fc ifite igitego kimwe k’ubusa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka gutsinda gusa Apr ikomeza kurusha ikipe ya Bugesera yakinaga ituzuye gusa ntacyo byaje gutanga kuko umukino waje kurangira Apr Fc Itsinze igitego kimwe k’ubusa cyabonetse mu gice cya mbere.

@igicumbinews.co.rw