Apr Fc na Rayon Sports ziraye zinganya amanota

Kuri uyu wa kabiri Apr Fc Yatsinze ikipe ya Marine ibitego 2-1

Ibitego bya Usengimana Danny na Nizeyimana Djuma byafashije APR FC gutsindira Marines FC i Rubavu ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona, isubira ku mwanya wa mbere.

APR FC yakinnye uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, idafite rutahizamu Sugira Ernest wahagaritswe mu gihe kitazwi.

Usengimana Danny yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 20 ubwo yacengaga Niyigena Clément, akaroba umunyezamu Rukundo Protogène nyuma yo guherezwa na Nshuti Innocent.

Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire, Marines FC yishyuriwe na Muzerwa Amini ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Niyonkuru Jean Aimé.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Nizeyimana Djuma asimbura Byiringiro Lague.

Uyu mukinnyi ni we wahesheje APR FC amanota atatu yayisubije ku mwanya wa mbere ubwo yatsindaga penaliti yabonetse ku munota wa 66 ubwo Nshuti Innocent yakorerwaga ikosa mu rubuga rw’amahina n’umunyezamu Rukundo Protogène.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

Marines: Rukundo Protogène, Niyigena Clément, Niyonkuru Jean Aimé, Bizimana Ipthadji, Ndayishimiye Thierry, Nsengiyumva Irshad, Muzerwa Amin, Nishimwe Blaise, Mugenzi Bienvenu, Niyonkuru Sadjat na Samba Cédric.

APR FC: Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mushimiyimana Mohamed, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Nshuti Innocent.

Kuri uyu wa kabiri kandi Rayon Sports yari yakiriye Bugesera Fc

Umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC wabanje guteza impaka mbere yo gukinwa, nyuma y’uko ukuwe ku isaha ya saa cyenda ugashyirwa ku mugoroba saa kumi n’ebyiri, kuri uyu wa kabiri wakinwe, kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports yabanje gutsinda 2-0, ariko Bugesera FC igaragaje imbaraga nyinshi mu minota ya nyuma yishyuramo kimwe, urangira ari 2-1. 

Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC, nyuma y’amagambo yari yavuzwe mbere y’uyu mukino ndetse Bugesera ikangisha kutazakina nyuma y’uko FERWAFA ifashe ikemezo cyo guhindura amasaha y’umukino, ariko waje kuba mu mahoro asesuye nyuma y’aho FERWAFA iganirije ikipe zobi zikemera kuwukina.
Ni umukino waciye agahigo ko kuba ari wo wari ufite itike ihenze, ya Frw 30,000 mu cyubahiro.

Nyuma y’ibi byose umukino waje gutangira, mu minota 15’ y’igice cya mbere yakiniwe mu rubuga rwa Bugesera FC.

Ku munota wa 17’ Rayon Sports yabonye umupira w’umuterekano ku kosa ryakorewe Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafanda.

Rutanga Eric yateye umupira, Nizeyimana Mirafa awukozeho unyura hejuru y’izamu gato.

Iminota 20’ y’igice cya mbere Rayon Sports yarushije cyane Bugesera FC yo yacungiraga ku makosa Rayon Sports yakora ikadomoka.

Ku munota wa 22’ Rayon Sports yashoboraga kubona igitego nyuma y’uko Iranzi Jean Claude acenze abakinnyi bo hagati ba Bugesera, agatera ishoti ariko Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC umupira awukuramo ugarutse ba myugariro birwanaho.

Iminota 30’ y’igice cya mbere yaranzwe no kwitwara neza k’umunyezamu wa Bugesera FC, Kwizera Janvier wakuyemo imipira itatu yashoboraga kuvamo ibitego.

Ku munota wa 33’ Rayon Sports yashoraga kubona igitego nyuma y’uko Gilbert acenze ba myugariro ba Bugesera FC ahereza Michael Sarpong wari uhagaze wenyine ateye umupira unyura iruhande rw’izamu.

Ku munota wa 44’ Bugesera yabonye amahirwe y’umupira w’umuterekano yashoboraga kuvamo igitego ariko Kimenyi Yves ufatira Rayon Sports, umupira awukuramo.

Iminota 45’ yarangiye maze hongerwa iminota itanu y’inyongera. Ku munota wa kabiri w’inyongera Rayon Sports yabonye uburwo bwashoboraga kuvamo igitego nyuma y’uko Rutanga Eric ateye umupira w’umuterekano wo mu kibuga hagati akubita ku giti k’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi zisatira Bugesera FC yagarutse noneho yafunguye ikibuga na yo.

Ku munota 52’ Bugesera FC yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Kwizera Janvier nyuma yo kuvunika hinjiramo Pacifique Twagirimana.
Ku munota wa 57’ Rayon Sports yatsinze igitego nyuma y’umupira Rutanga Eric yazamukanye ahererekanya na Iranzi Jean Claude, ugera kuri Gilbert atsinda igitego n’umutwe.

Rayon Sports yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Michael Sarpong nyuma yo gucenga ba myugariri ba Bugesera FC agacenga umunyezamu ahita atsinda igitego biba 2-0.

Ku munota wa 89’ Bugesera FC yagaragaje imbaraga yatsinze igitego cya Djihad wakoresheje umutwe ku mupira mwiza yahawe na Shaban Hussein bita Tchabalala.

Umukino urangira Rayon Sports itsinze Bugesera 2-1.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

Kimenyi Yves, Irambona Eric, Rutanga Eric, Saidi Iragire, Rugwiro Herve, Commodore Olokwei, Nizeyimana Miraf, Sidibe Oumar, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong

Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga:

Kwizera Janvier, Ishimwe Zappy, Ngarambe Jimmy, Wilondja Jacques, Bizimana Joe, Francis Moustapha, Shaban Hussein Tchabalala, Nzabanita David, Kibengo Jimmy, Murengezi Rodrigue, Peter Otema.

Undi mukino wabaye uyu munsi ku Mumena, warangiye Gasogi United inganyije na Police FC ubusa ku busa. Gasogi yagize amanota atandatu ku mwanya wa gatandatu mu gihe Police FC yagize umunani ku mwanya wa gatatu.

Rayon Sports na Apr Fc ziraye zinganya amanota 10 ariko Apr niyo iri ku mwanya wa mbere ,Rayon ikaza ku mwanya wa kabiri kuko izigamye ibitego 4.

igicumbinews.co.rw