APR FC na Rayon Sports zitwaye neza k’umunsi wa 19 wa shampiyona

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 45, ni nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 19.

APR FC itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona yari, kuri Stade Regional Nyamirambo uyu munsi yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 19 umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ba rutahizamu ba APR FC bari bayobowe na Usengimana Danny na Lague bagiye babona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kugorana.

APR FC yakomeje gusatira cyane ishaka igitego hakiri kare maze ku munota wa 35 Mangwende atsinda igitego cya mbere ku mupira yahawe Manishimwe Djabel.
Yakomeje gushyira igitutu kuri Marines FC maze ku munota wa 45 Byiringiro Lague atsinda igitego cya 2 ku mupira yahawe na Mutsinzi Ange.

Marines FC yabonye amahirwe 2 mu gice cya mbere, ariko imipira yose umunyezamu Rwabugiri Omar ayikuramo harimo n’ishoti rikomeye rya kapiteni w’iyi kipe Muzerwa Amini. Igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Ku munota wa 61 APR FC yakoze impinduka Bukuru aha umwanya Sefu, nyuma Lague yahaye umwanya Kevin mu gihe ku munota wa 80 Nkomezi Alex yasimbuye Djabel.

Ku munota 68 Marines yabonye uburyo bwiza ku mupira wari utakajwe na Buteera ariko Mugiraneza Froduard ateye mu izamu Rwabugiri awukuramo.
APR FC yakomeje gusatira ishaka ikindi gitego ariko Danny na Kevin ntibahirwa no kureba mu izamu.

Ku munota wa 86 Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku mupira yahawe na Ishimwe Kevin.
Mu y’indi mikino y’umunsi wa 19 yabaye ku munsi w’ejo, ikipe ya Sunrise FC yanyagiye Espoir FC iyisanze i Rusizi iyitsinda ibitego 5-0 harimo ibitego 3 bya Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatari, Wangi Pius na Mugabo Emmy.
Kiyovu Sports ku Mumena yahatsindiye Musanze FC 1-0, ni mu gihe Heroes FC yatsindiye AS Muhanga 1-0 i Muhanga.

K’urundi ruhande igitego cya Drissa Dagnogo gifashije Rayon Sports gukura amanota 3 mu Bugesera mu mukino w’umunsi wa 19 ndetse ihita yisubiza umwanya wa kabiri yari yambuwe na Police FC.

Rayon Sports yagiye gukina umunsi wa 18 iri ku mwanya 3 n’amanota 38, yari yasuye Bugesera FC mu Bugesera.
Iminota 15 ya mbere y’umukino amakipe yombi wabonaga arimo kwigana nta mahirwe yabonetse muri iyi minota.
Nyuma y’iyi minota Rayon Sports yasatiriye cyane ndetse ibona n’amahirwe atandukanye harimo imipira ibiri Radu yahinduye imbere y’izamu ariko habura utsinda, Omar Sidibe ku munota wa 37 na we yasize ubwugarizi bwa Bugesera FC ariko ateye mu izamu atera agapira gato umunyezamu arawufata.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Rayon Sports yakoze impinduka za mbere havamo Sidibe, hinjiramo Ally Niyonzima wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports.

Ku munota wa 46 Dirssa Dagnogo wari winjiye mu kibuga asimbura Nshimiyimana Amran yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.
Nyuma y’iyi minota n’ubundi Rayon Sports yabonye amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Bugesera yari imbere y’abafana ba yo ntibyayoroheye aho ba rutahizamu ba yo barimo na Tchabala bananiwe kwishyura iki gitego maze umukino urangira ari 1-0.

Mu y’indi mikino y’umunsi wa 19 yabaye ku munsi w’ejo, ikipe ya Sunrise FC yanyagiye Espoir FC iyisanze i Rusizi iyitsinda ibitego 5-0 harimo ibitego 3 bya Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatari, Wangi Pius na Mugabo Emmy.

Kiyovu Sports ku Mumena yahatsindiye Musanze FC 1-0, ni mu gihe Heroes FC yatsindiye AS Muhanga 1-0 i Muhanga.
Umukino wari wabaye ku munsi ku wa Gatanu, Police FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.

Uyu munsi APR FC yatsinze Marines 3-0 mu gihe Mukura VS yatsinze Gicumbi 3-0
Nyuma y’umunsi wa 19 APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 45, Rayon Sports 41, Police FC 40 Mukura VS 32 mu gihe Kiyovu Sports ifte 29.

@igicumbinews.co.rw