APR FC yagaragaje inkingi za mwamba izifashisha mu mwaka utaha 2021/2022

Ikipe y’umupira w’Amaguru y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, igitsimbaraye kuri gahunda yo gukinisha abana b’abanyarwanda, ariko ngo nidatanga umusaruro bazashakira ahandi n’ubwo bumvikanisha ko atari ibya vuba aha.




Iyi kipe yatangaje ko yongerereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bari barayasoje ndetse isinyisha abandi baturutse mu yandi makipe.

Ibinyujije ku rubuga rwayo, APR FC yavuze ko mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League bongeyemo amaraso mashya.




Aba bakinnyi bakaba barongewemo hagendewe k’ubusabe bw’umutoza Adil Erradi Mohammed, utoje iyi kipe imyaka 2 ndetse yegukanamo ibikombe bibiri bya shampiyona , adatsinzwe umukino numwe.

Ku ikubitiro, APR FC yongeyemo abakinnyi batandatu bashya bavuye mu makipe atandukanye barimo Karera Hassan wavuye muri AS Kigali ariko akaba yari intizanyo ya Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya Heroes FC), Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports, aba bose bakaba barasinye imyaka 2.

Uretse aba bakinnyi kandi, iyi kipe yongereye amasezerano abakinnyi bayo batanu, aba bakinnyi Niyonzima Olivier Seif, Niyomugabo Claude na Nizeyimana Djuma bongereye imyaka 2, Manishimwe DJabel yasinye imyaka 4 ni mu gihe Rwabuhihi Aime Placide yongereye imyaka 3.

Iyi kipe kandi yemeje ko itazakomezanya n’abakinnyi 3 yarekuye ngo bajye gushakishiriza ahandi barimo umunyezamu Rwabugiri Umar, Mushimiyimana Mohammed na Danny Usengimana we wamaze kwerekeza muri Police FC.




Didier Maladonna/Igicumbi/igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: