APR FC yaguze Bizimana Yannick

Nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze muri Rayon Sports, Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC atanzweho asaga miliyoni 20 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri.

Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi APR FC yifuje kuva mu mpeshyi ya 2019 ubwo yakinaga muri AS Muhanga, ariko birangira yerekeje muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego umunani mu mwaka ushize w’imikino, yari agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports. Yongeye kwifuzwa n’ikipe y’ingabo yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye kumugurisha kuri miliyoni 20 Frw.

Bizimana Yannick yasinyiye APR FC imyaka ibiri ku wa Gatanu, yiyongera ku bandi bakinnyi bashya iherutse kugura barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné, bombi bakinannye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Radio 10 yatangaje ko amafaranga yaguzwe Bizimana Yannick ariyo yavuyemo umushahara w’ukwezi kumwe Rayon Sports yahembye mu mpera z’icyumweru gishize, mu birarane by’amezi abiri yari ifitiye abakinnyi mu gihe Rugwiro Hervé yahawe miliyoni 4.5 Frw yasigaye agurwa mu mwaka ushize, kugira ngo abe kapiteni.

Bizimana Yannick yabaye umukinnyi wa karindwi uvuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya 2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric (baguzwe na Police FC), Michael Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo nyuma yo kubwirwa ko igiye gukinisha abana kandi agasabwa kugabanya umushahara.

Mu butumwa Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yageneye abafana mu mpera z’icyumweru, yavuze ko agiye kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bato bazafatanya na bake bafite ubunararibonye, bakabagira abakinnyi b’amazina akomeye.

Ati “Urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bafite impano badafite amazina (kuko nitwe twubaka amazina yabo si bo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite ubunararibonye bwiza kuko hari n’abafite ubunararibonye ariko bubi, ubundi hakaba guhuza mu buryo bw’amikoro ndetse na tekinike. Nidukora ibi muzambaze ibikombe.”

Bivugwa ko mu byumvikanywe hagati y’Ubuyobozi bwa APR FC na Munyakazi Sadate harimo ko Rayon Sports izahabwa bamwe mu bakinnyi bo mu Intare FC.

@igicumbinews.co.rw