APR FC yanze ko ihabwa Igikombe cya Shampiyona

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwabwiye abitabiriye inama yahuje Ferwafa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ko icyifuzo cyabo ari uko shampiyona yazarangizwa maze bagahabwa igikombe bagikwiye.

Ibi bikaba byaje nyuma yaho Minisiteri ya Siporo itangaje ko ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda bihagaze kugeza mu kwezi kwa munani, mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere ahafi yakinwa ari mu kwezi kwa cyenda mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19.

 

APR FC na Rayon Sports zahurije hamwe ko zifuza ko shampiyona yakinwa ikarangira

Nubwo abari mu nama benshi bahurije ku gitekerezo ko shampiyona yasozwa igahabwa APR FC ntihagire ikipe inamanuka, FunClub dukesha iyi nkuru yabonye amakuru ko uwari uhagarariye APR FC Maj Gen Mubarak Muganga yatangaje ko bo ku bwabo bumva Ferwafa yategereza igihe imikino izemererwa maze shampiyona ikazakomerezaho ikipe igatwara igikombe igikwiye.

Ati: “Twebwe tumenyereye gutwara ibikombe twakoreye. Mureke dutegereze shampiyona igaruke dukine kandi si twe twenyine no muri Tuniziya ni ko babikoze” .

Iki cyemezo APR FC ikaba igihuje na Mukeba Rayon Sports na bo batangaje ko shampiyona yarangizwa igahabwa ikipe iyikwiriye.

Muri rusange nta mwanzuro wahagatiwe. Hari amakipe yifuje ko shampiyona irangira APR na RAYON zigasohoka, hari amakipe yifuje ko shampiyona yarangira APR igahabwa igikombe, APR NA RAYON zifuje ko twategereza tukazasubukura Championnat tugahatana kigahabwa ugikwiriye.

Umwanzuro kuri ibi ukazafatirwa mu nama ya komite nyobozi ya Ferwafa iteganyijwe mu cyumweru gitaha, aho kuri uyu wa gatandatu Ferwafa iri buze no kugirana ibiganiro n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ngo na yo atange ibitekerezo.

 

Afande Mubarak ngo arifuza ko APR FC itwara igikombe ibikwiye

Shampiyona ikaba yari yahagaze tariki ya 14 Werurwe 2020, aho amakipe umunani yari amaze gukina imikino 24 mu gihe ayandi nk’ayo yari amaze gukina imikino 23.

Kugeza ubwo, APR FC ni yo yari imbere n’amanota 57 amanota atandatu imbere ya Rayon Sports ya kabiri, mu gihe nyamara iyi kipe y’ingabo z’igihugu ari yo yakinnye imikino mike. Aha kandi imikino y’igikombe cy’amahoro na yo ikaba yari igeze muri ¼ y’irangiza.

@igicumbinews.co.rw