APR FC yasubije abavuga ko Jacques Tuyisenge yaguzwe akayabo

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahamije ko bwasinyishije Jacques Tuyisenge amasezerano y’imyaka ibiri gusa bahakana ko yaba yaratanzweho amafaranga menshi nkuko byagarutsweho mu binyamakuru.

Jacques Tuyisenge uheruka gusesa amasezerano n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola aje muri APR FC mu rwego rwo kongera imbaraga bityo ibe yazagera ku ntego zo kugera mu matsinda ya Champions League aho ngo ibiganiro na we byihuse nk’uko umuyobozi wungirije wa APR FC Maj. Gen Mubaraka Muganga yabigarutseho.

 

Jacques yasinye amasezerano y’imyaka 2

Ati: “Ni byo ubuyobozi bwa APR bwagiranye ibiganiro na Jacques Tuyisenge kandi ibiganiro byabaye bigufi no kurusha uko mwabitangaje. Twasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Nashimira itangazamakuru ko mugomba kuba muri mu batumye twumva twamurambagiza kuko mwagiye mumuduha tutaramubona aho twavuze tuti ko itangazamakuru rishaka ko tugura Jacques kuki tutamusinyisha. Twe rero twaganiriye nimugoroba maze turemeranya muri iki gitondo aho mwasanze iki gikorwa twagishoje”.

Amakuru yavugaga hirya ni hino, yavugaga ko APR FC yaba yishyuye Jaqcues Tuyisenge ibihumbi 50 by’amadorali kugira ngo yemere gusinyira iyi kipe, aho ngo yazajya anahembwa umushahara w’amadorali 3500 ku kwezi, amakuru yahakanwe n’ubuyobozi bwa APR FC.

Afande Mubarak avuga kuri ibi yagize ati: “ Imishahara mwavuze rwose murarengera, ntabwo twahemba umukinnyi imishahara irenze iyo General ahembwa sinzi aho mubikura, ngo yaguzwe miliyoni 50… ngo ahembwa aya n’aya oya rwose natwe dufite imbibi tutarenga ubanza mushaka kubigereranya n’iburayi ariko twe siko dukora.”

 

Jacques Tuyisenge ngo yizeye gufasha APR FC kugera mu matsinda

Umutoza w’ikipe ya APR FC Adil Mouhamed Erradi yavuze ko azi Jacques Tuyisenge kuva muri 2016 aho kuri we ari umukinnyi mwiza uzafasha ikipe gukomeza gutera imbere.

Ati: “Nashimira ubuyobozi bwa APR kuko bwazanye umukinnyi nka Jacques mwiza. Nanashimira Jacques kuba yaragaragaje ubushake bwo kuza muri APR aho azaba ari kumwe na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu.

Gukina imikino nkiyo tuzakina ugomba kuba ufite abakinnyi benshi basatira banafite ubushobozi butandukanye. Jacques yarabigaragaje kenshi atsinda amakipe nka Zamalek, ni umukinnyi buri mutoza yakwifuza”.

 

Afande Moubarak yahakanye ko bahaye Jacques umushahara urenga miliyoni 3 ku kwezi

Jacques Tuyisenge wakiniye Police FC, Kiyovu Sports na Etincelles mu Rwanda, we yatangaje ko yizeye kuzafasha APR FC kugera ku bigwi akazafatanya n’abandi kugera ku ntego iyi kipe yihaye.

@igicumbinews.co.rw