APR FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2020

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari cya 2020 irusha Police FC inota rimwe nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0 mu mukino usoza irushanwa wabaye uyu munsi kuri Stade Amahoro.

Mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ryahuje amakipe 4 APR FC, Kiyovu Sports, Police FC na Mukura VS. Aya makipe yarahuye hagati yayo maze igize amanota menshi ni yo yagombaga guhabwa igikombe.

Wari umukino wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe yegukanye igikombe cy’Intwari cya 2020, APR FC yagiye gukina isabwa kunganya gusa kugira ngo yegukane igikombe.
Mu mukino wari wabanje Police FC yari yatsinze Mukura VS 4-1.

Umukino wa APR FC na Kiyovu Sports ntabwo wari unogeye ijisho bitewe n’uko ikibuga cyari cyuzeyemo amazi kubera imvura yaguye.

Amakipe yombi yakinaga imipira miremire kuko guhererekanya bitapfaga gukunda.

Gusa n’ubwo utari umukino unogeye ijisho, washimishije benshi bari muri stade Amahoro bitewe n’ibyaberaga mu kibuga, umukino wakinirwaga hasi cyane abakinnyi baturana hasi kubera ko ikubuga cyanyereraga.

Ubu bunyerere byaje gutuma Kiyovu Sports ikora impinduka hakiri kare kapiteni wa yo, Bonanane Janvier byari byananiye aha umwanya Ishimwe Saleh. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
APR FC na yo yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Bukuru Christophe aha umwanya Mushimiyimana Mohammed.
APR FC yocyeje igitutu Kiyovu Sports, ku munota wa 47 Djabel yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Lague akojejeho unyura hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 57 APR FC yakoze impinduka za kabiri, Djabel aha umwanya Nshuti Innocent.

Kiyovu Sports na yo yahise ikora impinduka 2, Saba Robert na Armel Ghislain bavamo hinjiramo Rutsiro na Nsengiyumva Mustapha.

Ku munota wa 73, Byiringiro Lague yahaye umwanya Ishimwe Kevin, ni nako Saleh ku ruhande rwa Kiyovu Sports yahaye umwanya Benjamin.
Nko mu gice cya mbere n’ubundi amakipe yombi yakomeje gukina imipira miremire ariko nta mahirwe menshi yabonye.

Ku munota wa 82, Danny Usengimana yahaye umwanya Rwabuhihi Aime Placide.

Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego ariko umukino urangira ari 0-0.

APR FC yaje kwegukana igikombe cy’Intwari n’amanota 7 na sheki ya miliyoni 6, Police FC ikagira 6 amanota ihabwa sheki ya miliyoni 3, Kiyovu Sports igira amanota 4 na sheki ya miliyoni 2 mu gihe Mukura Victory Sports yatashye nta nota na rimwe yahawe miliyoni 1.

Mu bagore iki gikombe cyegukanywe na Scandinavia nyuma yo gutsinda AS Kigali 1-0 ku munsi w’ejo hashize. Mu cyiciro cy’abasirikare igikombe cyegukanywe n’icyicaro gikuru (General Headquarters) batsinze abarashisha imbunda ziremereye (Artillery Division) ibitego 2-1.

Uyu munsi ikibuga cyanyereraga cyane

@igicumbinews.co.rw