APR na AS Kigali zamenye amakipe zizahura nayo mu mikino Nyafurika

APR FC izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League, yatomboye kuzahura na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora ry’ibanze rizaba mu mpera z’uku kwezi.

APR FC yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019/20 idatsinzwe, izahura na Gor Mahia nyuma y’uko amakipe yombi atomboranye kuri uyu wa Mbere muri tombora yabereye ku Cyicaro cya CAF i Cairo mu Misiri.

Umukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo 2020 mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Kenya nyuma y’icyumweru kimwe.

Gor Mahia FC kuri ubu itozwa na Robertinho, yaherukaga guhura n’ikipe yo mu Rwanda mu mikino Nyafurika mu 2018, aho yari kumwe mu itsinda na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup.

Iyi kipe imaze kwegukana ibikombe byinshi muri Kenya, yabanje kunganyiriza igitego 1-1 i Nyamirambo mu gihe yatsindiwe iwayo ibitego 2-1.

Tuyisenge Jacques wari uyoboye ubusatirizi bwayo icyo gihe kuri ubu ni umukinnyi wa APR FC.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda ya Champions League.

Muri CAF Confederation Cup, AS Kigali izahagararira u Rwanda, izahura na Orapa United yo muri Botswana mu ijonjora rya mbere. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na KCCA yo muri Uganda.

 

APR FC izahura na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League

 

AS Kigali izabanza muri Botswana mu mikino ya CAF Confederation Cup