Argentina: Abapadiri 2 bakatiwe gufungwa kubera gufata ku ngufu abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva

Urukiko muri Argentine rwakatiye abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika igifungo cy’imyaka irenga 40 kubera gusambanya abana batumva bo ku ishuri rya Kiliziya Gatolika.

Horacio Corbacho na Nicola Corradi n’umukozi ukora mu busitani, bahamwe n’icyaha cyo gusambanya no guhohotera abo bana bo ku ishuri ryo mu ntara ya Mendoza kuva mu 2004 kugera mu 2016.
Urwo rubanza rwatumye abaturage ba Argentine bagwa mu kantu, muri iki gihugu kavukire cya Papa Francis, bamwe bashinja Kiliziya kugenda gahoro cyane mu kugira icyo ikora kuri iryo hohoterwa.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, Kiliziya Gatolika – mu bice bitandukanye by’isi – yahuye n’ibibazo byo gushinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko bikorwa na bamwe mu bapadiri.

Urukiko rwatahuye iki?

Ejo ku wa mbere, urukiko rwo mu ntara ya Mendoza rwakatiye Corbacho, umupadiri wo muri Argentine, imyaka 45.

Uwo mupadiri w’imyaka 59 yahamwe no gusambanya abana bo ku ishuri rya Kiliziya Gatolika rya Instituto Antonio Provolo de Mendoz​a ryo mu mujyi wa Luján de Cuyo mu burengerazuba bw’igihugu.

Corradi w’imyaka 83 y’amavuko, ukomoka mu Butaliyani, yahawe igifungo cy’imyaka 42.

Yari yarakozweho iperereza ku ihohotera ku ishami ry’iryo shuri riri i Verona mu Butaliyani mu myaka ya 1970, ariko ntiyari yarigeze na rimwe agira icyo aregwa.

Armando Gómez, umukozi wo mu busitani bwo kuri iryo ishuri ry’i Luján de Cuyo, yakatiwe gufungwa imyaka 18.
Ibyo bihano ntibishobora kujuririrwa.
Imbaga yari hanze y’urukiko, yiganjemo urubyiruko, yateye hejuru yishimira ibyo bihano bahawe.

Amagambo ya Ariel Lizárraga, umukozi wo mu ruganda akaba na se w’umwe mu bana basambanyijwe, yasubiwemo n’ikinyamakuru The Washington Post agira ati:
“Ntabwo mushobora kwiyumvisha ukuntu ibi ari ingenzi kuri twe, ndetse no ku isi”.

“Kiliziya imaze igihe igerageza guhishira iri hohoterwa. Ariko aba bapadiri basambanyije ndetse bahohotera abana bacu. Abana bacu batumva! Uyu munsi, kirazira yo kurega abapadiri irangiriye aha”.

@igicumbinews.co.rw