Argentine itwaye igikombe cy’isi mu mupira w’Amaguru
Argentine itwaye igikombe cy’isi cy’ibihugu mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kuri Penaliti 4-2, mu mukino wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Lionel Messi muri uyu mukino yari yatsinzemo ibitego bibiri.
Ku ikubitiro Angel Di Maria yategewe mu urubuga rw’amahina na Ousmane Dembele, Messi ahita yinjiza neza Penaliti yari ibonetse.
Ntibyatinze Argentine ihita yinjiza igitego cya kabiri cyari gitsinzwe na Angel Di Maria watangiye azonga abinyuma b’Ubufaransa.
Kylian Mbappe yagaruriye icyizere Ubufaransa mu gice cya kabiri atsinda ibitego bibiri byo kwishyura byatumye bajya mu minota 30 y’inyongera.
Messi yaje gutsinda igitego cya gatatu k’umunota 109, Mbappe acyishyura k’umunota 118, umukino urangira ari ibitego 3-3, ibyahise bituma bajya mu gutera penaliti.
Argentine yahise yegukana igikombe cy’isi yaherukaga mu 1986 itsinze Penaliti 4-2.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: