Arimo kugurisha inzoga yagiye ahabwa ku isabukuru ye kuva avutse kugirango aguremo inzu

Kuva avutse, buri mwaka ku isabukuru ye se amuha impano y’icupa rya whisky rimaze imyaka 18, uyu musore ubu ufite imyaka 28 ari kugurisha izo nzoga ngo abashe kugura inzu.

Matthew Robson wo mu Bwongereza, yavutse mu 1992, kuva ubwo se witwa Pete amaze gutanga amapawundi y’ubwongereza £5,000 ku macupa 28 ya whisky ya Macallan agurira umuhungu we.

Ayo macupa ubu yose hamwe uyu musore arayagurisha nibura £40,000 (ni arenga miliyoni 40 mu mafaranga y’u Rwanda).

Matthew Robson avuga ko “ishobora kuba atariyo mpano ikomeye cyane” ku mwana w’umuhungu, ariko “amabwiriza akomeye yo kudafungura ayo macupa” yatumye ahinduka imari.

Ati: “Buri mwaka yampaga icupa nk’impano, numvaga ari impano ntoya kuko nari nkiri n’umwana ntemerewe kunywa inzoga.

“Ariko yampaye amabwiriza akomeye yo kutazigera na rimwe nzifungura, byageze aho binkomerera ariko ndihangana ndabishobora, ubu yose aracyari uko yayampaye”.

Se Pete ukomoka muri Ecosse/Scotland, avuga ko icupa rya mbere rya whisky yo mu 1974 yariguriye umuhungu we akivuga nko kumuha ikaze.

Pete na Matthew Robson
Pete Robson avuga ko atariyo mpano yonyine bahaye n’umuhungu we Matthew

 

Ati: “Natekereje ko byaba ari byiza nkomeje nkajya mugurira rimwe buri mwaka kugeza muguriye irya 18 ku isabukuru ye y’imyaka 18.

“Ntabwo ariyo mpano yonyine twamuhaye. Yo yari iyihariye, kandi twagize amahirwe ko twabikomeje buri mwaka.”

Matthew yizeye ko azabona umuguzi w’izi nzoga zimaze imyaka 28 zibitse, agakoresha ayo mafaranga nk’intangiriro yo kugira ngo agure inzu.

Izi nzoga ubu ziri kugurishwa icya rimwe mu iduka aho bazise “itsinda nyaryo”.

Macallan whisky
Iduka ricuruza za whisky, Mark Littler, rivuga ko “hari benshi bamaze kuboneka bashaka kugura” izi nzoga ziri hamwe

 

Agaciro k’inzoga za Macallan karazamutse cyane mu myaka 10 ishize nk’uko Matthew abivuga. Ati: “Kugira inzoga nk’izi nyinshi icya rimwe kandi za cyera niyo mpamvu yo kuzigurisha.”

Avuga ko hamaze kuboneka abantu bifuza kuzigura, biganjemo ab’i New York no muri Aziya.

@igicumbinews.co.rw

About The Author