Arsenal FC yirukanye uwari umutoza wayo Unai Emery

Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwari umutoza wayo Unai Emery nyuma y’uko igize intangiriro mbi za shampiyona bwa mbere kuva mu 1992.

Arsenal yirukanye uyu mutoza nyuma yo kumara imikino irindwi yikurikiranya itabona intsinzi, ibintu byaherukaga muri Gashyantare 1992.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yahuje abayobozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ni nyuma y’amasaha make Arsenal itsinzwe na Eintracht Frankfurt ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda F rya Europa League.

Mu izina ry’inama y’Ubuyobozi ya Arsenal, Josh Kraonke yagize ati’’ Turashimira Unai na bagenzi be bakoze ibishoboka byose kugira ngo ikipe igaruke ku rwego rwo guhangana twashakaga kandi twasabaga. Turifuriza Unai n’abo bakoranaga amahirwe ahazaza.’’

Arsenal yemeje ko Freddie Ljungberg asigarana ikipe nk’umutoza w’agateganyo kandi ubuyobozi bwizeye ko azabikora neza.
Arsenal yitegura umukino wa Shampiyona izakirwamo na Norwich City ku Cyumweru, yatangaje ko umutoza mushya azatangazwa mu gihe cya vuba.

Umunya-Espagne Unai Emery w’imyaka 48, yari umutoza wa Arsenal guhera mu mwaka ushize w’imikino, aho yayifashije gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatanu no kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League, igatsindwa na Chelsea.

Kuri ubu ayisize iri ku mwanya wa munani muri Shampiyona ndetse itarizera gukomeza muri 1/16 cya Europa League.

@Igicumbinews.co.rw