AS Kigali yatomboye ikipe yo muri Tunisia muri CAF Confederation Cup

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/16 cya CAF Confederation yabaye kuri uyu wa Gatanu, yasize AS Kigali ihagagariye u Rwanda, izahura na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

Iyi tombola yabereye ku Cyicaro cya CAF mu Misiri, yahuje amakipe 16 yakomeje mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation n’andi 16 yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

AS Kigali isanzwe muri CAF Confederation Cup, aho yasezereye KCCA yo muri Uganda, yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tunisia, yo yakuwemo na MC Alger ku bitego 2-1 muri Champions League.

Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 14 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 21 Gashyantare 2021.

Ubwo AS Kigali yaherukaga kugera muri iki cyiciro kibanziriza amatsinda mu 2014, yakuwemo na Difaâ Hassani El Jadidi yo muri Maroc.

CS Sfaxien imaze kwegukana CAF Confederation inshuro eshatu, zikaba nyinshi kurusha andi makipe, yakinnyemo Biramahire Abeddy kuri ubu uri muri AS Kigali.

@igicumbinews.co.rw